in ,

Abafana ba Man Utd bamereye nabi Jose Mourinho umutoza wa mbere uberetse agasuzuguro mu myaka 25 ishize

Nubwo Jose Mourinho yahaye ibikombe bibiri ikipe ya Manchester United iyi saison aribyo EFL Cup na Europa League mu gihe iyi kipe yagendaga ita ubukana yari isanzwe ifite,nyamara abafana ntibumva agasuzuguro uyu mugabo yaberetse ku mukino wa nyuma wa shampiyona batsindagamo ikipe ya Crystal Palace.

Uko bisanzwe i Old Trafford,umukino wa nyuma ubereye kuri iki kibuga umutoza wa Man Utd aba agomba kugira ijambo abwira abafana abizeza ibitangaza muri saison itaha ku buryo mu myaka 25 ishize Sir Alex Ferguson,David Moyes na Louis Van Gaal bose barabikoze uretse uyu mugabo Jose Mourinho.

Jose Mourinho aterura igikombe cya Europa League

Abafana batabifashe neza ugereranyije nuko  bari basanzwe babimenyereye nubwo yabahaye igikombe cya Europa League cyabahaye itike ijya muri Champions League.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byakomeye: Irebere ibyo Jennifer Lopez yatangarije isi yose

Drake yakojejwe isoni n’umuhanzikazi ukomeye ku isi