in ,

Abafana ba Manchester United n’aba Chelsea bahawe ibyishimo na Arsene Wenger uhaye Alexis Sanchez na Mesut Ozil uruhushya rwo kwigendera

Umwaka wose urashize umutoza Arsene Wenger buri kiganiro n’abanyamakuru abazwa ku basore be 2,Alexis Sanchez ba Mesut Ozil,gusa kuri ubu,ubwo yagiraga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino bazakina na Watfor,amagambo avuze atumye benshi bumva ko nawe yataye ikizere burundu ko yarangije kwemera ko bazigendera kuko bombi bifuzwa n’amakipe akina Champions League,no mu kwa mbere bagurwa.Image result for arsene wenger press conference

Arsene Wenger abajijwe niba koko Alexis Sanchez na Mesut Ozil bazava muri Arsenal nk’uko ibinyamakuru bimaze igihe bibivuga,Arsene Wenger yasubije ati “Ubu tuvugana,byose birashoboka.”Mu gihe byashoboka koko bakagenda,Mesut Ozil wifuzwa cyane na Manchester United ya Jose Mourinho bakoranye muri Real Madrid,byaba ari byiza cyane kuri Red devils,kuko Ozil yaba yemerewe gukina Champions League kuko avuye muri Europa League.Alexis Sanchez nawe akaba yofuzwa bikomeye na Chelse,Manchester City,Paris Saint Germain n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto Derek yashyize hanze yatumye abantu bakekako yasomanye na Teta Sandra

BITEYE ISONI! Umunyarwandakazi yahawe urwamenyo nyuma yo kwikuramo imyenda  yigana  Oda Paccy