in ,

Agashya: Isi yose yatangajwe n’igikorwa kidasanzwe Cristiano Ronaldo yaraye akoze

Cr7 maestro

Mu gihugu cy’uburusiya ahari kubera imikino ya Confederation ihuza amakipe yabaye ayambere ku migabane yayo, ikipe ya Portugali yakatishije itike yo kujya muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa. Mu mukino iyi kipe yatsinze igihugu cya New Zeland ibitego bine, umusore Cristiano Ronaldo yatsinze mo igitego kimwe ndetse aba n’umukinnyi w’umukino, gusa igikorwa yakoze nyuma yuyu mukino cyatangaje isi yose. Ronaldo  (Selecçao)

Umukinnyi Bernado Silva kurubu ukinira ikipe ya Manchester City aho yavuye muri Monaco, nawe waje gutsinda igitego kimwe muri uyu mukino gusa akaza kugira ingorane zo kuvunika ku kabombambari(Cheville) agasimbuzwa nyuma y’igice cya mbere, Cristiano akimara guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umukino(Man of the match) yahise agifata ajya kugiha mugenzi we Bernardo Silva kugirango amwihanganishe ku mvune yagize. Abantu bose batangajwe n’iki gikorwa uyu musore yakoze cyagaragaje ko yifitemo ubumuntu muri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

These food gadgets will blow your mind off

Dore urutonde rw’abakinnyi bakuriye mu miryango ikennye kurusha abandi