in ,

Agashya: Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ntiyatahanye imodoka yatsindiye(Inkuru irambuye)

Miss Elsa

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 gashyantare 2017 Saa sita na mirongo ine z’ijoro  nibwo Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 gusa ntiyatahanye imodoka yahembwe kubera urufunguzo rwayo rwaburiwe irengero.

Nyuma yo kwambikwa ikamba Miss Iradukunda Elsa yahise asohoka ashagawe n’itangazamakuru ajya kwerekwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift yahembwe. Nkuko bisanzwe bigenda Nyampinga w’u Rwanda uba watsindiye iyi modoka ahabwa urufunguzo rwayo akayifungura akayicaramo gato itangazamakuru rigafata amafoto byarangira akaza kuyitahana gusa kuri Iradukunda Elsa siko byagenze. Ubwo yageraga aho iyi modoka yari iparitse inyuma y’ihema ryabereyemo ibirori byo ku mutora muri Kigali Conference and Exhibition Village (Ahahoze hitwa Camp Kigali) urufunguzo rw’iyi modoka rwaburiwe irengero birangira atayinjiyemo ndetse iranaharara.

Image result for iradukunda elsa

Amakuru twabashije kumenya ni uko uru rufunguzo rwari rufitwe n’umushoferi wo muri Rwandamotor ahaguriwe iyi modoka bikekwa ko yari itararangizwa kwishyurwa. Byarangiye iyi modoka iraye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu gihe hategerejwe ko urufunguzo rwayo ruboneka ikabona gushyikirizwa Miss Iradukunda Elsa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iradukunda Elsa ni we Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Video)

Dore amanota Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yabonye mu kizamini cya Leta