Loading...

AHO UBUZIMA BUTUJYANA: Umukobwa wagaragaye muri Video ya Drake ufite uburanga bwatangaje benshi burya ngo ntiyigeze abyiyumvamo na rimwe (Amafoto).

Hari igihe utekereza ukumva wifuje kuzaba umuntu runaka,kuzagira aho ugera mu bintu runaka nyamara wa mugani wa Tough Gangs ngo aho ubuzima bukujyanye niho ujya guhigira,Rosa Acosta umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Best I Ever Had”ya Drake,Uburanga bwe bwatangaje benshi mu bayibonye,ndetse nubwo imaze imyaka isaga 7 hanze ntagushidikanya ko bamwe  bayirebye bwa mbere iyo babonye ishusho y’uyu mwali babanza kuyihagarika.

co2016

Arikose ugira ngo uwo Acosta baba barangarira yigeze arota kuzaba umwe mu banyamideli bakomeye cyangwa kugaragara mu mashusho y’indirimbo n’imwe mu buzima bwe ,ahubwo niho ubuzima bwamwerekeje.

Uyu Acosta akomoka mu gihugu kitateye imbere cyane yaje muri USA mu nk’umwimukira,Acosta akomoka mu gihugu cya Repluca of Dominicana ,mu rusisiro rw’i Santa Domingo yise mu ishuli rizwi nka Instituto de Cultura y Arte,yize kubyinaafite imyaka ine gusa,ibi byamufashije kumenyekana aho yaratuye gusa ntabwo amafaranga byamuhaga yarahagije hirya yo kubyina ngo ntiyigeze atekereza na rimwe kuba umunyamideli cyangwa kugaragara muri video,iteka yabonaga ko kubyina bisanzwe.

Ntabwo yavukiye mu muryango ukize habe nagato kuko na nyine ubwo yaramusize we na musaza we maze yigi muri Amerika,iki gihe ngo yahise arerwa na nyirakuru ndetse na sekuru abantu bahaga agaciro ubusugi kurenza kujijuka (Kujya mu ishuli) nk’uko yabibwiye Necole.

Rosa arangije amashuli yisumbuye yagerageje kujya mu mushinga wo gutekera abantu (Restaurant) afatanyije n’abandi bana biganaga ariko abamureraga ntibabyishimira,nyuma yaje kubona amahirwe yo kujya muri Amerika aho yasanze nyina i Pennsylvania ariko nyina ntiyabashaga kumwishyurira amafaranga y’ishuli nuko byabaye ngombwa ko yigira i New York aho yabonye akazi ko guha abantu icyo kunywa muri bar maze bimufasha kwiga ararangiza.

Yaje kwakira ubutumwa bw’umusore wari ufite website yerekana imbyino z’abakobwa,ntiyinenaguje yaragafashe video ye ya mbere yamamajwe n’urubuga MTO,maze iba iyambere irebwe n’abantu kuri urwo rubuga nuko nyiri iyi website yihutiye kumenya byimazeyo uyu mwana w’umukobwa wateye abantu gushika.

Ubuzuma bwa Rose bwavuye kuri zero bujya muri miliyoni,kuko byonyine byamuteye gushakwa n’ibyamamare nka Chris Brown,Lil Wayne,P.Diddy,Drake maze barakorana.

Nibyinshi bikomeye uyu mwana w’umukobwa yanyuzemo gusa ngo ubwo yarasigaranye na sekuru na Nyirakuru muri Dominicana yumvishe isi isa n’imushiriyeho kuko yumvaga kubyina kwe bibaye ibyo mu kabari ndetse ko agiye kwandavurira aho kuko yatekerezaga ko ntagaciro agifite cyane ko nyina atari yemerewe kumujyana muri Amerika n’ubwo Imana yabicishije mu nzira yayo.Ngayo nguko!

Loading...