Loading...

“Aime Blueston yabonye mutarutwa we muri ba nyampinga b’u Rwanda” _Intandaro (Amashusho)

Umuhanzi  Aime blueston  uririmba indirimbo zitandukanye z’isi ziganjemo injyana ya Rnb aratangaza ko muri ba Nyampinga bose bamaze kumuca imbere cyangwa se yabashije kwibonera n’amaso ye umwiza uhiga abandi kuri we ari Kundwa Doriane Nyampinga w’u Rwanda 2015.

aimebl2015

Uyu musore wamenyekanye cyane bwa mbere yumvikanye  mu ndirimbo Forever  yari   yarakoranye  na Danny nanone nyuma akaza gutangira gufashwa na Nizzo wo muri Urban boys  mu mishinga ye ya muzika,mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye nawe yadutangarije ko yishimira intambwe  agenda atera umunsi ku wundi agereranyije n’igihe yakoreye indirimbo ye bwa mbere nayo  kandi yakoze afatanyije na bagenzi be.

Uyu musore kandi avuga ko ashengurwa n’agahinda ko kuba yarabuze nyina umubyara akiri muto dore ko yamubuze afite imyaka 10 gusa ariko agatangaza  ko  bitamubujije gukomeza gukura kugeza no  mu mikorere  dore ko kugeza ubu yishimira kuba yarahuye na Nizzo uri kumufasha muri iyi minsi bahuriye muri studio imwe ikora indirimbo mbere gato yo gutangira gukorana nawe.

Muri ba nyampinga b’u Rwanda  bose  babashije guca mu maso y’uyu musore  kugeza ubu ngo abona umurutira abandi ari Nyampinga w’u Rwanda  2015 Kundwa Doriane.

Twaganiriye byinshi mu bibazo n’ibisubizo bitandukanye.

aimebl1aimebl2aimebl3aimebl4

Kanda hano  umenye  intandaro y’iyi mifanire  ndetse n’ibyo Kundwa  Doriane arusha abandi ba nyampinga bose bamaze kubaho mu kiganiro  kirambuye cy’amashusho  twagiranye:

Loading...