in ,

Akumiro: Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira ashinjwa gufata ku ngufu(Inkuru irambuye)

Cristiano Ronaldo afraid

Umukinnyi Cristiano Ronaldo rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, nkuko byatangajwe mu byumweru bibiri bishize, uyu musore yagombaga kuba ari mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu, ibi akaba yarabikoze mu mwaka w’i 2009 ubwo yaryamanaga n’umukobwa w’umunyamerika kazi, gusa akaba yarasibanganyije ibimenyetso ubwo yaguraga guceceka kwe amafaranga atagira ingano.

 Cristiano Ronaldo sous le feu des projecteurs. (Reuters)

Nkuko bigaragara kuri iyi shusho, uyu musore yasinyanye amasezerano mu izina rya company y’abamuhagarariye M.I.M ltd nuwo mwana w’umukobwa witwa Susan K, ubwo yamaraga gusinya amasezerano muri Real Madrid akajya kwishimishiriza muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Nkuko ikinyamakuru Del Spiegel dukesha iyi nkuru cyakomeje kibivuga, uyu musore akaba yaranakomeje kugirana umubano udasanzwe n’uyu mukobwa utagira uko asa, gusa amubuza gukoresha murandasi(social media) iyo ariyo yose, mur rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso. Mu nkuru y’iki kinyamakuru kandi bakomeza bavuga ko Cristiano Ronaldo n’uyu mukobwa bahuriye mu kabyiniro ubundi Cristiano akaza kumutumira mu cyumba cya Palms Place Hotel and Spa, aho yari acumbitse muri iyo minsi.

Del spiegel

Uyu musore akaba yaratanze akayabo k’amafaranga ibihumbi 375 000 by’amadorari kugirango uyu mukobwa aceceke ubuziraherezo ndetse na Cristiano ntihagire izindi nkurikizi agira.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yawe by King James

Kim Kardashian yikoreye ishyano