in ,

Akumiro: Lionel Messi yatangaje urutonde rw’abakinnyi yifuza ko birukanwa muri Fc Barcelona

Nyuma y’igisebo kidasanzwe ikipe ya Fc Barcelona yavanye i Paris mu bufaransa, mu mukino yatsinzwemo ibitego 4, umunya Argentina kizigenza w’iyi kipe Lionel Andres Messi yatangarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko atazongera amasezerano nibaramuka batirukanye abakinnyi bavuze ndetse anategeka ko umutoza Luis Enrique nawe agomba kuzinga utwangushye.

Image result for Lionel Messi PSG 4-0

Uyu mukinnyi umaze gutwara Ballon d’Or eshanu mu ikipe ya Fc Barcelona wanayihesheje ibikombe bitagira ingano, amakuru ava mu ikipe imbere avuga ko ajya yegera ubuyobozi akavuga ibyifuzo bye mu ikipe nkumuntu ufite byinshi yayigejejeho kandi ko akenshi ibyifuzo bye bishyirwa mu bikorwa, kuri ubu rero uyu musore nyuma yo gusubira i catalunya n’isoni nyinshi zinsinzwi, yahise yegera ubuyobozi byihuse abutangariza ko kugira ngo ikipe isubire ku murongo igomba kugira abakinnyi yirukana ndetse nabo igomba kongeramo, gusa urutonde dukesha ikinyamakuru Don Sport cyo muri Espagne ruriho abakinnyi Messi yifuza ko bagenda.

1.Jeremy Mathieu umukinnyi w’umufaransa ukina nka  myugariro wo hagati.Image result for jeremy mathieu

2.Andre Gomez umunya Porutigali w’imyaka 23 ukina hagati mu kibuga.Image result for Andre Gomes

3.Lucas Digne umufaransa w’imyaka 23 ukina nka myugariro uca ku mpande.

Image result for Lucas Digne

4.Arda Turan umunya turukiya w’imyaka 30 usatira izamu aciye ku mpande.Image result for arda turan

5.Paco Alcacer rutahizamu w’umunya espagne w’imyaka 23.Image result for paco alcacer

 

Messi kandi ngo akaba yanasabye ubuyobozi gushaka vuba na vuba umusimbura wa Sergio Busquet na Gerald Pique bamaze gusatira imyaka yo hejuru.

Ibi nabyo bikaba bitashimishije abafana n’abakinnyi b’iyi kipe muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uko abapaparazi babujije amahoro Malia Obama kugeza ubwo arira

Umutoza Zinedine Zidane yaraye akoze agahigo kadasanzwe mu mupira w’amaguru