in ,

AMABANGA: Ibya Usengimana Faustin na Daniella bigeze mu mahina 

Usengimana Faustin myugariro w’ikipe ya APR FC unakunze kwitabazwa mu ikipe y’igihugu “AMAVUBI” amaze imyaka irenga 5 mu rukundo na Bayingana Daniella nyuma yuko babwiranye ko bazibanira ubuziraherezo burya koko ngo akari ku mutima niko kasesekaye ku munwa.

ssdff

 

Mu minsi mike ishize Faustin yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Instagram maze abwira Daniella ko bazabana kugeza ku munota wa nyuma ,Ibyo akaba yarabivuze mu rwego rwo gusubiza uyu mukobwa wari wamushimiye urukundo amukunda abishimangiye.

amajiiaooa

Kuri ubu amakuru agera kuri YEGOB.RW arahamya ko biri bugufi maze bagasezerana kubana izuba riva.Ngo n’ubundi babaho nk’ababana kuko akenshi  Faustin ntabwo asiga inyuma uyu Daniella wenda kuba urubavu rwe.

Inshuti yabo bombi iti” Ubukwe bwo barabuteganya kandi mu gihe kitarambiranye kuko bamaze kubiganiraho n’ubwo batabitangaza……[] ubusanzwe wagira ngo barabana ndetse muri iyi minsi basigaye baba bari kumwe kenshi kurusha mbere ndetse hari ubwo Faustin amuzana mu myitozo ngororamubiri…..[]”

 

Kuba bakunze kuba bari kumwe byo n’ibyemerejwe YEGOB.RW n’inshuti zabo nyinshi ariko nabo ubwabo ntibabihisha kuko bitabateye ikimwaro ndetse ngo uyu musore aramujyana  rimwe na rimwe  akamufasha gukora imyitozo ngororamubiri kandi Daniella akabyishimira.

gmkll
Aha Daniella yari amaze gukorana imyitozo ngoraramubiri na Faustin

jhakalaa

 

Faustin naramuka akoze ubukwe na Daniella azaba ageze ikirenge mu cy’abakinnyi b’amavubi nka Jimmy Mulisa,Mugiraneza Jean Baptitse (Migi),Iranzi Jean Claude,,,,,,n’abandi  bamaze kwambika impeta z’urukundo abakunzi babo.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uko Donald Trump yambiswe amahembe bigateza induru (Amafoto)

Reba amafoto y’urukundo utazi ya myugariro w’AMAVUBI wakoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire