Ikipe ya Argentine yaraye ibonye itike iyijyana mu Burusiya kwitabira igikombe cy’isi cya 2018,nyuma yo gutsindwa igitego k’wisegonda rya 40 n’ikipe ya Ecuador yari iwabo nyamara Lionel Messi akaza kuyitabara nka kapiteni,ayitsindira ibitego 3 byose.
Nyuma y’uwo mukino wari wahangayikishije benshi cyane,Lionel Messi waje kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi,yatangarije abanyamakuru ati “Twagize guhangayika twibaza byinshi ku kuntu uyu mukino uri burangire,Ariko twagize gutuza muri twebwe kandi tugera ku ntego yacu Imana ishimwe.Byari kuba bibabaje iyo tutajya mu gikombe cy’Isi ikipe yacu yari ikwiye kubona itike.Twarahangayitse cyane ndetse biratuvuna ariko byashoboka ko twanajyayo tukagitwara nyuma y’imyaka yose ishize dutwaye igiheruka.”
Lionel Messi akaba yihesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cye cya nyuma ku myaka 30,Argentine yarangije ari iya 3,mu gihe Chili yatsinzwe na Bresil 3-0 ikaba itazatabira igikombe cy’Isi.