in ,

Amagambo Maradona yavuze kuri Cristiano Ronaldo na Messi yatunguye benshi

Iki cyurenze undi hagati ya Messi na Cristiano ni ikibazo gikunze kubazwa abantu benshi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru, Maradona we si ubwa mbere akibajijwe gusa igisubizo yatanze kuri ubu cyatangaje bakunzi b’umupira w’amaguru batari bake.

Résultat de recherche d'images

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Marca, Maradona akaba yabajijwe urenze undi hagati ya Messi na Cristiano maze asubiza agira ati :”Sinavuga ngo Messi arenze Ronaldo cyangwa se ngo mvuge ko Ronaldo arenze Messi. Bose ni bakinnyi nkunda nakwifuza gutunga mu ikipe yanjye kuko bagirira akamaro amakipe yabo ku buryo bugaragara. Messi na Ronaldo barenze abandi bakinnyi

Ibi rero bikaba byatunguye ndetse bitangaza benshi kuko ubusanzwe Maradona akunda gushimangira ko Messi arenze Ronaldo ko nta naho bahuriye gusa ubu noneho yavuzeko atabasha guhitamo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uko amakosa yakozwe na APR FC atumye Iranzi agiye kugarurwa mu Rwanda

Agashya: Irebere amafoto adasanzwe ya Miss Teta Sandra yuriye igare (+Video)