in ,

Amarira ya Buffon nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’isi 2018 yababaje abakunzi b’umupira w’amaguru bikomeye

Mu ijoro ryakeye ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yabuze itike yo kuzitabira igikombe cy’isi 2018 aho yanganyije na Sweden ubusa ku busa mu gihe mu mukino ubanza yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa. Ibi bikaba byatumye Gianluigi Buffon aturika akarira ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’uwo mukino.

Buffon akaba yarize ku buryo bukomeye avugako ababajwe n’uburyo arangije nabi mu ikipe y’igihugu dore ko ari nawo mukino wa nyuma akiniye ikipe y’igihugu y’Abataliyani.

Mu marira menshi Buffon akaba yasabye imbabazi abafana ba Italie byumwihariko abana bato bifuza kuzakinira ikipe y’iguhugu nibakura.

Kurira kwa Buffon bikaba bayabaje abantu hirya no hino ku isi ndetse na mugenzi Iker Casillas wahoze ari umenyezamu wa Espagne akaba yamwandikiye ubutumwa bwo kumuhumuriza agira ati :”Sinishimiye nabusa kukubona urira. Ndashaka kukubona nkuko wahoze, nkuko ugaragara mu maso ya benshi: nk’umuntu wanditse amateka akomeye muri ruhago.”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba ft. Meddy – GOT IT

Cristiano Ronaldo yafashe ikemezo gikakaye cyatumye ashwana na president wa Real Madrid