in ,

Amashusho y’indirimbo “INSHALLAH” akomeje kubica bigacika hirya no hino

One Tree Entertainment Label ikorera mu Rwanda ikomeje kwerekana imbaraga zitari zimenyerewe ishimisha abakunzi ba Muzika by’umwihariko muzika nyarwanda ibagezaho ibihangano benshi badatinya guhamya ko aribyo byari bikenewe. Mu minsi ishize, ONE TREE ENTERTAINMENT nayo yageze ku rutonde rw’ama labels akomeye hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi mu mitunganyirize y’amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda aho bakoresheje ikoranabuhanga rizwi nka “drones” aho akaba ari mu mashusho y’indirimbo “INSHALLAH” y’umuhanzi SongaBoy.

Bimwe mu bihe biri mu mashusho y’indirimbo “INSHALLAH”

Uyu muhanzi SongaBoy akaba n’umu MC yakorewe aya mashusho y’akataraboneka yindirimbo “INSHALLAH” hashize igihe gito amajwi yayo agiye ahagaragara aho yakozwe na Producer MadeBeat ukorera muri studio ya Monster Records.

Aya mashusho y’indirimbo “INSHALLAH” akomeje gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwayo yatunganyijwe na Director LENZ VITAL, Producer wayo ni B-Banks (aba bombi bakaba babarizwa muri label ya ONE TREE ENTERTAINMENT) iyi label kandi ni nayo irimo gukorana na SongaBoy mu buryo bwa hafi cyane.

Uwatunganjije amashusho Director L. Vital (iburyo) ari kumwe n’uwabaye producer wa INSHALLAH ariwe B-Banks (ibumoso).

Kanda hano ubashe kumva no gutunga amajwi y’indirimbo “INSHALLAH” ya SongaBoy

SongaBoy – INSHALLAH

Kanda hano ubashe kureba amashusho y’indirimbo “INSHALLAH” ya SongaBoy

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
akimpaye regis
akimpaye regis
6 years ago

cool akazi kose songa boy

Reba uko abakobwa b’i Kigali bapfiriye Yannick Mukunzi kugeza ubwo barara barira (+video)

Reba abagore 7 bateye ukwabo ku buryo bigoye kwemera ko babaho