in ,

Arsene Wenger yatangaje iyerekwa RIDASANZWE umukinnyi ukomeye we yamubwiye kandi koko rigasohora ryateye benshi kwibaza kuri uyu musore

Arsene Wenger nyuma y’umukino wa Europa League wahuje ikipe ya Red Star Belgrade yari yakiriye Arsenal yaje kubwira ibintu Olivier Giroud yamubwiye kandi koko nyuma y’igihe gito bikaba.Olivier Giroud scored a spectacular overhead kick to seal all three points for Arsenal in Belgrade

Arsene Wenger yaje kwemeza ko mu mukino hagati uyu musore yamwegereye ku murongo urangiza ikibuga abwira uyu mutoza we ko yumva koko ko ari butsinde igitego muri uwo mukino.Ni ibintu byaje kuba ku munota wa 84 ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane nyuma y’uruhererekane rw’imipira abakinnyi ba Arsenal basanzwe bamenyereweho.

Arsene Wenger yakomeje ashimagiza uyu musore w’imyaka 31 utajya ucika intege nta rimwe kuko buri gihe iyo abantu bari kuvuga ko agiye kurangira aribwo ahita atangira gutsinda ibitego

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ISI IRASHAJE-Iyumvire nawe ubuhamya butangaje bw’umwana w’umuhungu wibagishije agahinduka umukobwa na nyina umubyara agahindurwa umugabo

Producer Meddy Saleh yibasiwe n’umwe mu bafana be amuziza imikorere idahwitse