Irebere impano idasanzwe Lionel Messi yahawe ubwo yitabiraga umuhango wo guhemba umukinnyi mwiza

Mu cyumweru gishize mu gihugu cy’ubwongereza nibwo habaye umuhango wo guhemba umukinnyi mwiza utegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi aho umunya Portugali Cristiano Ronaldo yaje kwegukana icyo gihembo. Umukeba we w’ibihe byose Lionel Messi nawe wari witabiriye uwo muhango yaje kuhavana impano idasanzwe izamwibutsa icyo gikorwa cyabaye icyo gihe ubwo yajyaga gufaata indege ngo asubira […]

Continue Reading

Umunya Argentina ukomeye mu ikipe ya Fc Barcelona yamaze gutangaza aho azerekeza mu mwaka utaha gusoreza ruhago

Mu gihe ikipe ya Fc Barcelona igihangayikishijwe n’ibibazo byaho izakomereza ikina muri Champiyona naho izabarizwa nyuma y’ubwigenge ndakuka bw’intara ya Catalunya nkuk twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka Inzozi z’ikipe ya Fc Barcelona zo kwerekeza muri Champiyona ikomeye ku isi zigiye kuba impamo, kurubu umukinnyi umaze muri iyi kipe imyaka isaga 7 akaba yamaze kumvikana n’ubuyobozi ko […]

Continue Reading

Cristiano Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwa Real Madrid umukinnyi yifuza ko azasimbura Gareth Bale

Cristiano Ronaldo umaze kugaragaza ko afite byinshi avuze mu ikipe ya Real madrid, nyuma yo kugenda asabira abakinnyi bamwe basigaye bagaragaza intege nke nka Karim Benzema, kurubu uyu musore akaba yanasabiye umunya Pays De Gale Gareth Bale umusimbura, nyuma yo kutihanganira imvune ze zitajya zishira. Nkuko ikinyamakuru Don Balon kibitangaza, uyu musore akaba yaregeye umuyobozi […]

Continue Reading

Ikipe ya Manchester United iri kubyinira ku rukoma kubera ibibazo bikomeye Tothenham igize mbere y’umukino

Mu kanya ku isaha ya saa saba n’igice nibwo ruraba rwambikanye hagati y’ikipe ya Manchester United na Tothenham Hotspurs mu mikino ya Champiyona y’ubwongereza, mu gihe muri Weekend ishize ikipe ya Jose Mourinho yakozwe mu jisho na Huddersfield town igatsindwa, ariko abasore ba Mauricio Pochettino bafite akanyamuneza nyuma yo gukubita batababariye ikipe ya Liverpool ibitego […]

Continue Reading

Hatahuwe ikintu gikomeye Real Madrid irusha Fc Barcelona kitazigera kinakurwaho n’uwo ariwe wese

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA nyuma yo kwakira ubusabe bw’amakipe akomeye kuvangura ndetse no gusobanura uburyo amakipe yegukanye igikombe cyahoze kitwa Coupe Intercontinentale ndetse na Copa Libertadores byahozeho, kurubu ubusobanuro buhagije bwatanzwe n’umuvugizi wa FIFA bityo biviramo ikipe ya Real Madrid kwanikira andi makipe mu duhigo tw’ibikombe yatwaye na Fc Barcelona ibigenderamo. Nkuko tubikesha […]

Continue Reading

Inzozi z’ikipe ya Fc Barcelona zo kwerekeza muri Champiyona ikomeye ku isi zigiye kuba impamo

Ku gicamunsi cyo ku munsi wejo nibwo Minisitiri w’intara ya Catalunya yatangarije isi yose ku mugaragaro ko intara ye ibonye ubwigenge bidasubirwaho, kubwizo mpamvu umwanya wa Fc Barcelona muri Champiyona ukaba uri mu bibazo bikomeye kuko igihugu cya Espagne cyahise kivuga ko amakipe yose y’i Catalunya azashaka andi ma Champiyona yerekezamo. Kubwizo mpamvu rero Ishyirahamwe […]

Continue Reading

Dore urutonde rw’abakuru b’ibihugu bafite indege zirusha agaciro Air Force one ya Perezida w’Amerika

Ibihugu bikomeye ku isi bigira indege zigendwamo n’abaperezida babyo aho iyamamaye cyane ari Air force one gusa igitangaje ni uko atari yo ya mbere ihenze yewe si n’iya 2.   10. Boeing 777-300ER, Bangladesh, $260 million Indege y’umukuru w’igihugu cya Bngladesh imwe mu ndege zigezweho ikorwa n’uruganda rwa Boeing ikaba igura Miliyoni 260 zose z’amadorari […]

Continue Reading

Umukinnyi Philippe Coutinho yamaze kumvikana n’ikipe azerekezamo mu mpeshyi itaha

Kuva mu mpeshyi ishize nibwo inkuru yakomeje kugwarukaho cyane nyuma y’iya Neymar muri PSG ari inkuru y’umunya Brasil Philipp Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool wendaga kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona ariko ikipe ya Liverpool ikayibera ibamba bikarangira uyu musore ntaho agiye. Gusa muri iyi minsi byakomeje guhwihwiswa ko uyu musore yaba ashobora kutazerekeza i […]

Continue Reading

Ikipe ya Manchester United ihuye n’ikibazo gikomeye gishobora gutuma yongera gutsindwa mu mikino ya Champiyona

Ikipe ya Manchester United muri Weekend ishize yaje kugaraguzwa agati n’ikipe ya Huddersfield Town itsindwa ibitego 2-1, kurubu ikipe ya Jose Mourinho yagize ikibazo gikomeye cyo gutakaza abakinnyi mu mikino yabaye hagati muri iki cyumweru mu gikombe cy’igihugu Carabao cup biyongera kuri Paul Pogba na Marouane Fellaini bagize imvune ndetse n’igihe bazazira kikaba kitaramenyekana. Amakuru […]

Continue Reading

Umutoza Arsene Wenger yavuze amagambo adasanzwe avumirwa ku gahera n’abafana ba Arsenal

Nyuma y’igihe kirekire umutoza Arsene Wenger sabwa n’abafana gutangira gushaka ikipe ihoraho itubakiye kuri Alexis Sanchez na Mesut Ozil dore ko bo mu mwaka utaha ntanumwe uzaba akibarizwa muri iyi kipe, umutoza Wenger nkuko ikinyamakuru The Guardian cyabivuze yasabwe n’abamwungirije gutangira guha igihe umukinnyi Theo Walcott ariko akomeza kuvunira ibiti mu matwi amugumiza ku gatebe […]

Continue Reading