in ,

Bidasubirwaho, Mashami Vincent yasinye umwaka nk’umutoza w’Amavubi

Umunyarwanda Mashami Vincent wari umaze igihe ari umutoza wungirije w’Amavubi yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru w’Amavubi asimbuye umudage Antoine Hey, weguye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Nk’uko Ruhagoyacu ibitangaza Mashami Vincent  yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi kuri uyu wa gatanu, asinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Vincent Mashami nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa FERWAFA aratangira akazi ko gutegura ikipe y’igihugu igomba guhura na Cote d’Ivoire ya Ibrahim Kamara mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, tariki ya 07 Nzeli.

Umutoza Vincent Mashami yabaye mu makipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC yatwayemo n’igikombe cya shampiyona 2015 na Bugesera FC.

Uyu mutoza kandi yatoje amakipe y’ibyiciro bitandukanye y’igihugu, akaba yari amaze hafi imyaka 2 ari umutoza wungirije w’ikipe nkuru.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ennly Manzi afatanyije na Fireman bakoze “Yes we can” indirimbo nawe ukwiye kumva

Nimba umustar by Blaze music ft. Dream Boys