in ,

Bimwe mu bintu by’ububwa byaranze ubuzima bwa Knowless,king James,Meddy na The Ben 

Buri muntu mu bwana bwe, akora utuntu twinshi turimo udusekeje ndetse n’udutangaje, kuburyo ushobora gusanga buri wese hari akantu yakoze kakamusetsa kuburyo kugeza n’ubu iyo akibutse yumva kamusekeje. Ibyamamare nabyo biba byaranyuze mu tuntu nk’utwo, n’ubwo benshi baba barabamenye bakuze

Muri iyi nkuru, turabagezaho utuntu dusekeje twabaye kuri Danny Vumbi, Knowless, King James, Meddy, The Ben, Nizzo muri Urban Boys ndetse na Tom Close, utu tukaba ari utuntu badashobora kwibagirwa kandi nabo iyo batwibutse bakaba biseka.

Danny Vumbi

danny vumbi

Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, Danny Vumbi yariherereye acunga ahantu se yajyaga abika inzoga, arayitondera arayigotomera ajya kwiga yasinze ageze mu ishuri mwarimu amutuma umubyeyi, kuva ubwo byamuhaye isomo n’ubu yirinda yivuye inyuma icyatuma umwana we agira aho ahurira n’ibisindisha.

Meddy

meddy

Meddy yajyanye na Kitoko, K8 na King James mu gitaramo i Rwamagana, bari bamaze igihe gito muri muzika bataramenyekana cyane. Batangiye igitaramo umuriro uhita ubura, amatara arazima yose hahinduka umwijima bose birabayobera. Ubwo abantu batangiye kwitotomba kandi bari benshi kuburyo aba bahanzi batabashaga no kwisobanura. Ni uko abafana baba bafunze imiryango n’abari hanze bose barinjira, akavuyo kaba akavuyo, abari bashinzwe umutekano nabo babura uko babigenza, kuko abantu bari benshi cyane. Aba bahanzi bahisemo guhamagara Polisi ariko mu gihe itarahagera biyemeza gushaka uko biyumanganya, biranabahira kuko hari umwijima mwinshi kandi icyo gihe nta Videos nyinshi bagiraga kuburyo bari kubamenya amasura biboroheye.

Muri uko kwiyumanganya, Meddy yariyoberanyije nawe ajya mu bafana abafasha guteza akavuyo ngo batamuvumbura, agenda ateza akavuyo ari nako ashaka uko asohoka, ageze hanze yaje gusetswa n’ukuntu yasanze King James ahantu mu gihuru abafana barimo kumubaza bati: “Ko tubona ko ufite inyinya , uri King James cyangwa uri Meddy?” King James nawe aza kwivamo, ati: “Nonese njye na Meddy nitwe dufite inyinya twenyine?” Ubwo bahita bamenya ko ari we King James (kuko yavuze ngo njye na Meddy).

Tom Close

tom

Ubwo yari akiri umwana muto, Muyombo Thomas uzwi ku kazina k’ubuhanzi ka Tom Close, yigeze kwisiga umuti witwa Salimiya azi ko ari amavuta yo kwisiga maze uramurya cyane arokerwa amara ijoro ryose adasinziriye, n’ubu iyo abyibutse biramusetsa cyane nawe akumva arisetse.

The Ben

The Ben

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, The Ben yigeze kuzimya amatara y’ikigo cyose (GS de Gahini) hanyuma baramwirukana ngo azasubire kwiga ajyanye umubyeyi. Icyo gihe kuko nyina ntawari uhari kandi  undi yari kujyana ari nyirarume (uncle) yatinyaga ko yamukubita, yize imitwe yo kujya muga centre hafi aho abara amasaha yo kuva i Gahini kugera I Kigali uko ungana, hanyuma ashize ashaka telefone ahamagara umuyobozi w’ikigo mu ijwi rinini nkiry’abasaza maze aramubwira ati “Uyu mwana Mugisha Benjamin angezeho ariko nta mwanya ndi bubone wo kuzana nawe gusa ndamukubise niyongera kudakora neza icyamuzanye uzambwire, ubu njyanye abasirikare bagenzi banjye i Darfur ningaruka nzaza”. Icyo gihe umuyobozi w’ikigo yagize ubwoba, maze amusubiza agira ati: “Oya ntuzirirwe uhaca n’ubusanzwe si umwana mubi rwose ahubwo abanguke ku ishuri adasiba amasomo menshi”. Ni uko The Ben ageze ku ishuri, umuyobozi w’ikigo aramubwira ati: “Navuganye na papa wawe ariko uzongere sha!”

King James

King

Mu gihe yari umwana muto yiga mu mashuri yisumbuye, King James yigeze kwiyenza ku mukobwa biganaga (nk’umuhungu yumvaga umukobwa atamushobora) hanyuma umukobwa aramwegera aramuhondagura, kuva ubwo ahabuka uwo mukobwa ariko n’ubu iyo abyibutse arongera akiseka, n’ubwo byabaye kera bikaba byaranze kumuvamo.

Butera Knowless

Image result for knowless

Akiri muto, Butera Knowless yakundaga kujya mu gikoni kwicaramo kuburyo babimukubitiraga cyane, rimwe rero hari umukozi wo mu rugo bari bafite wakundaga kumva kuri buri biryo byose yabaga atetse (kujabura), gusa Knowless akababazwa n’uko yumvaga wenyine ntahe Knowless. Umunsi umwe rero uwo mukozi yabigenje nk’uko yari asanzwe abigenza  Knowless amwatse aramwima, maze nawe aramucunga ahagurutse ngo aterureho inkono ashyireho indi, agatebe yari yicayeho Knowless agakuraho maze mu kugaruka azi ko agatebe kakiriho, uko yagiye niko yivutuye hasi arababara cyane ndetse aranavunika, icyo gihe Knowless yagize ubwoba cyane kuko yabonaga umukozi yababaye bikomeye, n’ubu ayo abyibutse biramusetsa cyane nawe akumva arisetse.

Nizzo Muhammed (Urban Boys)

Ubwo yari umwana yiga mu mashuri abanza i Ngoma mu karere ka Huye, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye kwiba amapera mu kigo cyarindwaga n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Aba GP) hanyuma ubwo yuriraga akuzuza imifuka y’imyenda ye yose amapera, bagenzi be bari bajyanye baramukanga bamushuka ko abashinzwe umutekano baje maze agira ubwoba arahanuka yikubita hasi, aho ninaho yakuye inkovu agira munsi y’umunwa. Ibi bintu n’ubwo iyo abitekereje yumva bimusekeje, byaranamuhungabanyije kuko kuva icyo gihe yahise azinukwa imbuto zitwa amapera kugeza n’ubu.

Inkovu Nizzo afite munsi y'umunwa, imwibutsa akaga yahuye nako yagiye kwiba amapera

Inkovu Nizzo afite munsi y’umunwa, imwibutsa akaga yahuye nako yagiye kwiba amapera

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa Neymar aherutse gukorera Messi gishobora kumuteranya n’abafana bikomeye

Miss Igisabo yagize amahirwe yo kwigaragaza imbere  y’icyamamare  Steven Seagal (AMAFOTO)