in ,

Biragayitse : Gisa Cy’inganzo Afatiwe Mu Biryogo Azira Ubujura

Umuhanzi Gisa cy’inganzo wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake kuri uyu wa mbere ahuye nuruva gusenya maze akubitirwa mu biryogo azira kwiba telefoni ya Iphone 5.

Nk’uko Touchrwanda ibitangaza ngo Gisa umenyereweho imico itari myiza irimo ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico mibi itandukanye mu minsi yashize yibye telefoni y’umukiriya mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment nyuma ahita aburirwa irengero.

Uyu muhanzi yakomeje gushakwisha cyane kugirango aryozwe iyi telefoni ihenze cyane yari yaribye benshi bagahamya ko ashobora kuba yarayigurishije akaguramo ikiyobyabwenge cya Muggo dore ko cyamutwaye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Gisa yafashwe maze afatirwa mu biryogo ahazwi nko kuri Unlimited, mu magambo ye yisobanura Gisa yemeye ko iyi telefoni yayibye nyuma akaza kuyiha umuntu kugirango ayishyikirize ba nyirayo, gusa ibi benshi babifashe  nk’ibinyoma.

Uyu musore ahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi y’i Nyarugenge aho agiye gukurikiranwa kugirango aryozwe iki cyaha yakoze, aramutse afunzwe yaba abaye umuhanzi wa kabiri muri uyu mwaka ufunzwe ufunzwe nyuma ya P FLA ufunzwe azira kunywa ikiyobyabwenge cya Muggo.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Innocent tumusifu
Innocent tumusifu
7 years ago

Ibaze nukuri umuntu twemera nkagisa

Ntibisanzwe: Arsene Wenger yatonganyije Mesut Ozil ku buryo buteye ubwoba

Iyi nkuru ni iy’ibyishimo mu ikipe ya Real Madrid n’abafana bayo