in ,

Biratangaje: Amagambo Messi yavuze ku ikipe ya Real Madrid na Cristiano ntabwo asanzwe

Umukinnyi Lionel Messi ntago akunze kugira byinshi atangaza mu itangazamakuru kubera ko ari umuntu utuje muri kamere ye gusa iyo yegereye abanyamakuru rimwe na rimwe akunze kuvuga ibintu bigatangaza benshi.

Kuri ubu rero mbere yo kwerekeza i Manchester mu mukino wo kwishyura uzabahuza n’ikipe ya Manchester City yagize byinshi agarukaho byatangaje abantu bitewe nuko ntamuntu numwe uba witeze kumva amagambo nkayo ava mu kanwa ka Messi.

leo-messi

Messi mu magambo yatangarije ikinyamakuru Marca yagize ati:” Kuri ubu turiteguye kujya mu bwongereza abakinnyi bose bameze neza,mu busanzwe twe turi ikipe ikorera hamwe,ntakiwharira cyangwa kwiyemera kujya kuvugwa mu bakinnyi bacu,ndetse intego yacu ni ugusenyera umugozi umwe,muri twe nta mukuru ndetse ntanumuto ubamo,twese turangana,niyo mpamvu tugira imbaraga zo kurwana ku nsinzi yacu ndetse akenshi tukabigeraho,abatabigeraho uko babishaka nuko baba batakoze nkuko twe dukora”.

Aya magambo umuntu wese ukurikira ruhago iyo ayasesenguye ntakindi yumvamo kitari ukunenga ikipe ya Real Madrid na Cristiano Ronaldo kandi igitangaje uko ayatangaje mbere y’ukwezi ngo EL CLASSICO ya mbere ibe.Ibi akaba aribyo byatanagje abant benshi rero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola yahishuye impamvu yanze kujya gutoza ikipe ya Real Madrid mu gihe yamwifuzaga bikomeye

Breaking news: Nyuma y’ibihe bikomeye Manchester United irimo,dore indi nkuru mbi ndetse y’incamugongo ku bafana bayo