in ,

Biratangaje: Umunsi w’amateka mu buzima bwa Cristiano Ronaldo wageze, nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Confederation

Cr7 happy

Mu ijoro ryakeye, ikipe ya Portugal yaraye isezerewe mu irushanwa ry’igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere ku migabane yayo, aho umukino warangiye ari 0-0 hagati ya Portugal na Chili. Nyuma yo kwitabaza za Penalty iyi kipe iyobowe na Cristiano ikaza kuvamo, urugendo rwayo rwahise rurangirira hariya. Gusa ibi ntibyatinze mu mutima wa Cristiano Ronaldo, kuko umunsi uyu musore yari ategereje mu buzima bwe wegereje.Image result for Cr7 happy

Uyu musore muri iki gitondo nkuko tubikesha urukuta rwa Facebook rw’uyu musore nyuma y’uyu mukino, uyu mugabo yatangaje byinshi mu magambo ye agira ati:”Malgré la naissance de mes deux enfants, j’ai servi l’équipe nationale comme toujours, donnant mon corps et mon âme Malheureusement, nous n’avons pas réussi à atteindre l’objectif principal que nous nous étions fixés, mais je suis sûr que nous allons continuer à donner de la joie aux Portugais. Le président de la Fédération portugaise et toute l’équipe ont eu aujourd’hui une attitude qui m’a comblé et que je n’oublierai jamais. Et je suis très heureux de pouvoir enfin être avec mes enfants pour la première fois.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ntirengagije ivuka ry’abana bange babiri, nitangiye ikipe yange y’igihugu ntanga umubiri wange na roho yange, gusa birababaje ko tutageze ku ntego twari twihaye, icyo nzi, nizeye kandi nemera nuko tuzakomeza guha ibyishimo abanya Portugali. Umuyobozi wa Federation y’umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi muri rusange bakoze ikintu kidasanzwe cyanteye ibyishimo ntazigera nibagirwa, nishimiye ko ngiye kubona abana bange ku nshuro ya mbere.”

Uyu musore akaba yahawe uruhushya rwo kutazakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, kuko yagiye kureba abana b’impanga aheruka kwibaruka mu minsi ishize  nkuko twabibatangarije mu nkuru yacu iheruka.Amakuru mashya : Cristiano Ronaldo yibarutse abana babiri b’impanga (isomere).

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

The tremendous importance of owning a perfect piece of clothing

Dore ifoto ya Lil Wayne ari kumwe n’umwana we yatangaje abantu benshi ku isi