in ,

Biteye Isoni n’agahinda! Irebere uburyo umukinnyi ukomeye ku isi yipfishije mu mukino hagati kugira acike Police (video)

Enner Valencia ukinira ikipe ya Everton ndetse n’ikipe y’igihugu ya Equateur yaraye akoze ibintu byatumye abafatwa n’abantu batandukanye nk’umubyeyi gito ubwo ypfishije hagati mu mukino kugirango abone uko acika Police.

enner-valencia-reuters.jpg
Valencia bamushyizeho utuntu tumufasha guhumeka neza nk’uwari agiye kwitaba Imana kandi ari muzima

Enner Valencia rero akaba ashakishwa na Police yo mu gihugu akomoka kubera amafaranga  agera ku bihumbi 17 by’amayero (17 000 €) y’indezo y’umukobwa we w’imyaka itanu yanze gutanga, gusa ariko uyu musore akab yabashije gucika Police nyuma yo kwipfisha mu mukino hagati.

Ecuador's Enner Valencia gestures during the Russia 2018 World Cup football qualifier match

Police yo muri Equateur ikaba yarashatse gufata Valencia mbere y’umukino gusa baza kumureka ngo abanze akine umukino batsinzemo Chili 3 ku busa gusa ariko mu gihe bibwira ko baramucakira umukino urangiye, uyu mugabo w’imyaka 26 we yari yapanze indi mitwe aho yipfishije ku munota wa 80 w’umukino maze abaganga bakamusohora mu kibuga ku kamodoka bamwarekeza muri Ambulance ngo ahite acika Police.

Enner Valecia casi fue detenido por policas, previo al Ecuador vs. Chile, por Eliminatorias Rusia 2018.
Aho bari bamufashe mbere y’umukino baza kumurekura ngo abanze akinire igihugu

Police nayo rero ibonyeko Valencia agiye kuyica mu myanya yintoki yagiye yiruka inyuma y’akamoka kari gatwaye Valencia maze bamufatira kuri Ambulance nuko nyuma bazakumurekura ku cyemezo cy’umucamanza.

Enner Valencia receives air through an oxygen mask as he goes off on a medical buggy

Stewards and medical staff gather around Valencia as he receives treatment
Aho umupolisi yari arekereje ngo arebeko Valencia abyuka ngo amucakire araheba
Valencia is chased by at least 12 members of local police as he is carried off the pitch
Abapolisi bagera kuri 12 bagiye biruka inyuma y’akamodoka kari gatwaye Valencia ngo akabacika

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi Pep Guardiola yifuza kugura n’akayabo yiteguye kubatangaho (amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye kujyana mukeba wayo APR FC mu nkiko