Umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Espanye n’ikipe ya Isiraheli (Israel),habuze gato ngo amahanga arebe umukinnyi yicwa kuko ni umukino werekanwe kuri televiziyo nyinshi,ubwo umukino urangiye abafana benshi binjiye mu kibuga nyamara uwegeraga Isco,agafatwa n’inzego z’umutekano icyuma yari afite kigatakara hasi.
Ikinyamakuru Times of Israel,cyemeza neza ko abafana 6 bose binjiye mu kibuga cya Teddy Stadium i Yerusalemu,umwe muri bo yari yitwaje icyuma kandi ko yashakaga guhemukira Isco kuko ari we yerekezagaho.Nubwo andi makuru atemeza neza niba Isco yamenye ko yari agiye kugirirwa nabi cyangwa se niba uwo mugizi wa nabi yashakaga guhemukira Isco,gusa kuba yinjiye mu mukino yahishe icyuma,akinjira no mu kibuga akigifite,bisobanura byinshi.
Uwo mukino warangiye ikipe ya Espagne yarangije kubona itike itsinze 1-0 ikipe ya Isiraheli nayo yari yararangije kubura itike.