Cristiano Ronaldo yashwanye na Sergio Ramos ku buryo bukomeye (Impamvu)

Cristiano Ronaldo ukomeje kuvugwaho ko yaba ashaka kuva mu ikipe ya Real Madrid yashwanye na capiteni we Sergio Ramos ndetse ngo byaba ari bimwe mu bituma ashaka kwigendera.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyo mu gihugu cya Espagne cyabitangaje ngo Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos ntibacyumvikana nabusa muri iyi minsi. Marca ikaba yasobanuye ko bijya gutangira Cristiano Ronaldo yavuzeko igenda ry’abakinnyi james Rodriguez, Alavaro Morata ndetse na Pepe ryatumye ikipe ya Real Madrid isubira inyuma, aya magambo akaba ataranyuze Ramos wahise avugako agendeye kuburyo batsinze Barca ndetse na Manchester United mu ntangiro za Saison bigaragara ko Cristiano yibeshye.

Nyuma Cristiano akaba yarongeye kurakazwa n’uburyo Ramos yaruye akavugira kuri radio ko byamushimisha Neymar aramutse aje gukinira Real Madrid. Ibi ngo Cristiano akaba abifata nko gusuzurwa ngo kuko byaba bigaragaza ko ntacyo agishoboye.

Hagati El Chiringuito nayo ikaba yemeza ko Cristiano asigaye yigunze kubera igenda rya Pepe na Coentrao bakomoka mu gihugu kimwe aricyo Portugal. Ramos akaba yarongeye gukongeza umuriro ubwo yabazwaga niba Cristiano hari ikibazo yaba afite maze agasubiza agira ati :”Muzamwibarize, njye ntacyo mbiziho cyangwa se ntibindeba

 

Loading...