Davido arikoma mubyara we!

Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria ,amaze iminsi asinye amasezerano yo kwamamariza uruganda rukora ibinyobwa rwitwa Pepsi,kuri we iyi n’intsinzi ikomeye ku bijyanye n’ubukungu ariko kandi ibi bijyanye n’uko umwe mubagize itsinda rye ritunganya umuziki,Mayorkun yakoze igihangano kirabica biracika mbese HKN iri mu bihe byiza ariko ntabwo ariko bimeze mu mitima y’abayigize bose.

Umwe mu bikomwa na Davido ari nawe uyoboye iri tsinda ngo ni mubyara we,Davido avuga ko yamukoreye  ibishoboka byose kugira akore ibintu bidasanzwe  kandi byinjiza ariko akomeza gukora ibiciriritse none ishyari ry’uko Mayorkun uje muri HKN ejobundo agahita akora indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni imwe mu minsi 10 gusa.

Ku rundi ruhande Naija ivuga ko uyu Mayorkun ari ku ibere ariko kandi Davido nk’umuyobozi w’itsinda HKN yavuze ko ngo azagurira buri mu nyamuryango wa HKN imodoka cyane ko yafasshe agafaranga yahawe na Pepsi,n’ubwo ibi yabivuze ngo ntibyabujije Mubyarawe kumva ko atishimiye itera imbere n’ifatwa neza(itoneshwa) rya Mayorkun ari nayo mpamvu davido yanditse kuri Twitter amagambo y’uruhererekane ashaka kumwibutsa ko ntacyo atamukoreye kabone n’ubwo atishimiye iterambere rya Mayorkun cyo kimwe n’irya davido.

No Comments Yet

Comments are closed

INSTAGRAM

Ikinyamakuru cyambere mu imyidagaduro mu Rwanda,

FOLLOW US ON

Kwamamaza