“Diamond Platnumz nanjye turi inshuti nziza gusa ntituryamana” Amagambo ya Wema Sepetu.

hanze Ibigezweho

Ni nyuma y’aho umunyamideli Wema Sepetu akomeje kwibasirwa ashinjwa kuba nyirabayazana w’isenyuka ry’urugo rwa Diamond na Zari Hassan, gusa uyu mukobwa akavuga ko bombi kuri ubu ari inshuti zisanzwe ariko nta gahunda yo kuba baryamana ihari.

Nk’uko tubikesha Ghafla ngo Wema yatangaje ibi nyuma y’uko ahawe akazi na Diamond ko gukora mu bitangazamakuru bya Wasafi ndetse benshi bagahamya ko aba bombi baba basigaye baryamana nyuma y’aho uyu muhanzi atandukaniye na Zari.Gusa Wema yanyomoje ibyo yaregwaga byose maze ahamya ko kuri ubu we na Diamond ari inshuti nziza ngo kuva batandukana bahisemo kubika amabanga yabo hagati yabo bombi.

Yagize ati:”Diamond Platnumz nanjye turi inshuti nziza gusa ntituryamana.Twahisemo kubika amabanga yacu hagati yacu twembi,turakuze.”

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *