Diamond Platnumz yakoze igikorwa gikomeye gikomeje kuvugisha benshi.

hanze Ibigezweho

Mu minsi ishize umuhanzi Diamond Platinumz yatangarije K24 TV ko agiye gushinga Radiyo na Televiziyo azita Wasafi FM na Wasafi TV, kuri ubu uyu muhanzi yamaze no kwerekana inzu y’akataraboneka ibi bitangazamakuru bizakoreramo,ndetse bitera benshi kwemeza ko afite agatubutse.

Diamond yari yarabwiye K24 TV ko agiye gushinga radiyo na televiziyo.

Diamond yifashishije urukuta rwe rwa instagram, yashyize hanze amashusho yerekana imiterere idasanzwe y’inyubako Radio na Televiziyo bye bizajya bikoreramo ndetse n’ibiyirimo byose maze avuga ko ntacyo arerekana kuko hari byinshi abamukurikira bazabona mu minsi iri mbere.

Ngiyi imiterere y’inyubako Radio na Televiziyo bya Diamond bizajya bikoreramo.

Yagize ati:”NEW YEARS, NEW HEADQUATERS, Trust me! You ain’t see Shit Yet….WCB4Life….”

Ibi bikaba byateye abatari bake bakurikira uyu muhanzi kuri instagram ,kwemeza ko amaze kugera ku rwego rukomeye,abandi bakamushimira ,ndetse bamwifuriza gukomeza gutera imbere mu bikorwa bye bya muzika.

 

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *