Diamond Platnumz yatamajwe bikomeye n’inkumi yashatse gutereta.

hanze Ibigezweho

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi Diamond Platnumz arwana inkundura n’abagore batandukanye, bamushinja kubyarana nabo,ndetse bikamuviramo gutandukana n’uwari umugore we Zari Hassan ,noneho kuri ubu umukobwa wo gihugu cya Kenya yashyize hanze ubutumwa bw’uyu muhanzi yamwandikiye amuterereta.

Umukobwa watamaje Diamond.

Uyu mukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Kenya uzwi nka Purity Stephens yashyize hanze screenshot  igaragaza ubutumwa yagiye yandikirwa na Diamond kuri Instagram, amutereta,ibintu byatunguye abatari bake Ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bikaba bije kandi nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi atangaje ko akeneye umugore ngo kuko ari wenyine muri iyi minsi, nyuma y’aho ashwaniye na Hamisa Mobetto wavugwagaho kuba ari we azasimbuza Zari ariko nyuma akaza kumenya ko uyu Mobetto yari afite umugambi wo kumuroga,ibintu byanateje umwuka mubi hagati yabo bombi mu minsi ishize.

Diamond yaherukaga gutangaza ko ari wenyine akeneye umukunzi.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *