in ,

Didier Drogba yatangaje abakinnyi babiri barenze Lionel Messi

Umukinnyi w’umunya-Côte d’ivoire ,Didier Drogba yatangaje abakinnyi babiri abona ko barenze kuri rutahizamu wa FC Barcelona ,Lionel Messi gusa avuga ko nawe atari kure cyane y’abo.

Messi ngo ntiyagera ku rwego rwa Maradona na Pele.

Uyu mukinnyi ufatwa nk’umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea aganira na AFP yavuze ko nubwo benshi bafata Messi nk’umukinnyi ukomeye ku isi ndetse wanatwaye Ballon d’Or eshanu ariko ngo kuri we ntiyaba igihangange nka  Diego Maradona n’umunya-Brazil, Pele gusa ngo ntabwo yamushyira kure yabo bombi.

Maradona na Pele.

Drogba yagize ati:”Messi aramutse ahagaritse umupira w’amaguru kuri ubu n’ubundi yakwitwa umunyabigwi kuko hari byinshi yakoze muri ruhago,ndetse gutsinda igikombe cy’Isi byamugira umunyabigwi urenze cyane.Gusa ariko uko byagenda kose ntitwamugereranya na Maradona na Pele,nubwo atari kure cyane yabo.”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi kuri Capital Records, inzu nyarwanda itunganya umuziki | PART 1

Urban Boyz – KIGALI LOVE