in ,

Dore abakinnyi bakiri bato bitezweho ibitangaza mu gikombe cy’isi 2018

Ku mufana wese w’umupira w’amaguru, igikombe cy’isi kimwe mu bintu bikomeye aba atagereje cyane mu buzima bwe, ndetse aba atagereje kubona abakinnyi bato bashya bigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Yegob.rw ikaba yabakoreye urutonde rw’abakinnyi 9 bakiri bato bagiye bigaragaza muma club atandukanye hirya no hino ku isi bitwezweho kuzigaragaza cyane mu gikombe cy’isi 2018!

Kylian Mbappe (France)

Aafite imyaka 19 y’amavuko akaba ari rutahizamu w’ikipe y’iguhugu y’Ubufaransa.

Marcus Rashford (England)

Ku myaka 20 y’amavuko, Marcus Rashford yitezweho byinshi mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza.

Ousmane Dembele (France)

Afite imyaka 21 y’amavuko nawe akaba akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Gabriel Jesus (Brazil)

Ku myaka 21 y’amavuko Gabriel Jesus yitezweho kwibagiza Brazil akaga yahuye nako muri gikombe cy’isi 2014.

Marco Asensio (Spain)

Marco Asensio ku myaka 22 y’amavuko amaze iminsi yigaragaza mu ikipe ya Real Madrid, ku buryo afatwa nk’imwe mu ntwaro za Espagne mu gikombe cy’isi 2018.

Aleksandr Golovin (Russia)

Aleksandr Golovin ku myaka 22 niwe mukinnyi w’umwana uri mu ikipe y’Uburusiya ariko ni nawe benshi mu Barusiya bitezeho kuba bazagira icyo bageraho mu gikombe cy’isi 2018.

Hirving Lozano (Mexico)

Ku myaka 22 y’amavuko Hirving Lozano nawe ategerejwe ho byinshi mu gikombe cy’isi 2018 mu ikipe y’igihugu ya Mexique.

Davinson Sanchez (Colombia)

Ku myaka 21 Davinson Sanchez ni umwe muri bamyugariro ikipe ya Tottenahm icungiraho, Colombia nayo rero ikaba yiteze ko hari icyo azayimarira mu gikombe cy’isi 2018.

Cristian Pavón (Argentina)

Nubwo bwose abafana ba Argentine bose biteze ko Lionel Messi ariwe uzabaheka mu gikombe cy’isi 2018, uyu mwana w’imyaka 22 nawe yamaze kwerekana ko ari intwaro izigaragaza muri gikombe cy’isi 2018.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli Cretia yerekanye ishusho nyayo y’ubunyamideli bukorwa n’abakobwa ndetse anagira inama abakobwa b’abanyamideli

Umutoza wa Arsenal mushya ahuye n’akaga gakomeye