in ,

Dore abanyarwandakazi bamamaye kubera udushya dutangaje cyangwa tugayitse bagiye bakora

Hari bamwe mu bakobwa usanga barabaye ibyamamare bibavunnye, hakabaho n’abandi usanga baramamajwe n’udushya bakoze bigatuma baba ibimenyabose.

Umuhanzikazi iyo abonye agiye kuzima ashaka ikintu akora gituma bamuvuga cyane kugira ngo izina rye rikomeze rumvikane mu matwi y’abantu.

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera abakobwa bamamaye kurushaho nyuma yo gukora udushya.

Shaddy Boo

Shaddy Boo yamamaye cyane nyuma yo kuvuga ijambo "Odeur ya Ocean"
Shaddy Boo yamamaye cyane nyuma yo kuvuga ijambo “Odeur ya Ocean”

Uyu ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda bitewe n’amafoto ye yaciye ibintu, mu minsi ishize ubwo yakoraga ikiganiro kuri Royal Tv yavuze amagambo yasekeje benshi maze hahita haduka ijambo rya “Odeur ya Ocean” ibi byatumye nabatamuzi bamumenya maze nawe ahita abibyaza umusaruro atangira gutegura ibitaramo byiswe “Odeur y’Ambiance”

Oda Paccy

Nubwo Oda Paccy yari afite izina rikomeye mu muziki, yashyize hanze ifoto yikinzeho ikoma maze aravugwa cyane
Nubwo Oda Paccy yari afite izina rikomeye mu muziki, yashyize hanze ifoto yikinzeho ikoma maze aravugwa cyane

Ubusanzwe, uyu mubyeyi ni umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda, akunze gukora udushya twinshi gusa mu minsi ishize yakoze ibyo benshi bibajijeho maze ashyira hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yikinzeho Ikoma ry’insina, kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda hacicikanye amafoto menshi y’abantu bamwiganye bituma Izina Oda Paccy ryumvikana ahantu hanyuranye.

Niyonizera Judith

Niyonizera Judith yamamaye cyane nyuma yo gushakana na Safi Madiba
Niyonizera Judith yamamaye cyane nyuma yo gushakana na Safi Madiba

Umwe mu bakobwa bavuzwe cyane mu itangazamakuru no mu baturage ni umukobwa witwa Niyonizera Judith warushinganye na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz, uyu mwari ntago yari azwi mbere yo gukora ubukwe na Safi, ubwo hasohokaga impapuro z’ubutumire hariho abacyetse ko ari ibinyoma gusa byaje kurangira babanye nk’umugore n’umugabo, kuva ubwo izina Judith ryaravuzwe cyane abantu bamumenya batyo.

Parfine Umutesi

Parfine yaravuzwe cyane nyuma yo gufuhira Safi Madiba
Parfine yaravuzwe cyane nyuma yo gufuhira Safi Madiba

Uyu nawe ni umukobwa wakundanye na Safi Madiba gusa baza gutandukana, nyuma yuko Safi akoze ubukwe, Parfine yaravugishijwe cyane maze azamura ibitutsi bikomeye k’uburyo abantu benshi bahise babona ko yafuhiye Safi, ibi byatumye habaho guterana amagambo akomeye cyane maze abantu benshi baramwandagaza karahava.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo bikomeye hagati y’abarutahizamu ba mbere isi ifite kurubu bikomeje gufata indi ntera(inkuru irambuye)

Marina yaririmbye indirimbo yamamaza gusambana