in ,

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka umukobwa yifuza ko muryamana igihe muri kumwe

Abakobwa benshi bagira amabanga n’amasoni menshi ku buryo badapfa kuvuga ibyuyumviro byabo ni nako bigenda iyo bashaka gukora imibonano mpuzabitsina barabihisha cyane. Kugira ngo uzabone umukobwa ukubwira ko yifuza ko muryamana ni imbonekarimwe, N’ubwo bwose abakobwa iyo bashaka imibonano mpuzabitsina babihisha ariko nitwakwiyibagiza ko bafite umubiri wa kimuntu utuma nabo bagira ubushake bukabarenga ukaba wabibona.

Dore ibimenyetso bigaragaza umukobwa wagize ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina agapfira imbere

 Kumarana umwanya n’umukunzi we kimwe no kumukorakora bishobora gutuma umukobwa agira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikaba akarusho iyo ari mu minsi y’uburumbuke. Umubiri we ushobora kumutenguha ukagaragaza ko yifuza cyane gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko umuhungu nawe bimubaho.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukugaragariza ko umukobwa muri kumwe yifuza ko mukora imibonano mpuzabitsina ariko akabura aho aguhera.

Kumira amazi: usanga amira amacandwe buri kanya boshye umunyamerwe ubonye inyama kandi yayamira agasa nk’amuniga, aha kandi atangira kuvuga asa n’uwacitse intege akanarandaga ukaba wagira ngo yasomye ku nzoga.

Gutukura amaso: umukobwa wakwifuje cyane ushobora kumubwirwa n’uko amaso ye yatukuye ukabona asa n’uzenga amarira, aha ngaha kandi aba areba icyoroshye.

Koroha agacika intege : Aha umukobwa wakwifuje cyane ko mukorana imibonano mpuzabitsina usanga yacitse intege cyane nta kabaraga yifitiye, niba afite nk’ibiro 80 wamusunika akagenda nk’ufite ibiro 5 gusa.

Kuribwa mu nda: Ibi biba ku bakobwa bamwe na bamwe iyo amaranye n’umuhungu igihe kirekire yamwifuje cyane ugasanga atangiye kubabara mu kiziba cy’inda kubera ubushake.

Kubyimba amabere agakomera/agashinga: Amabere arabyimba agakomera nk’arimo akabuye ariko bitari cyane, si ku bakobwa bose ni bamwe na bamwe uzasangana iki kimenyetso.

Gutosa umwenda w’imbere: Ubushake iyo bwabaye bwinshi ku mukobwa bituma n’ububobere mu gitsina burushaho kwiyongera bukaba bwatosa umwenda w’imbere ndetse bikaba byanahinguka inyuma. Aha ngaha si ku bakobwa bose biterwa n’imiterere y’umukobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mesut Ozil yamaze gusezera no kubwira bagenzi be bakinana ikipe ikomeye azerekezamo

Umugore wa Tom Close yabengutswe n’umwe mu bafana be wamukunze birenze imivugire