in ,

Dore imbarutso y’umubano mwiza wa Tom Close n’umugore we

Tom Close n'umugore we, Tricia

Umuryango wa Tom Close n’umugore we ni umwe mu miryango y’ibyamamare izwi cyane n’abantu benshi cyane hano mu Rwanda ndetse uyu muryango akaba ari numwe mu miryango ikunze kugarukwaho kubera ibintu byinshi ugenda ukora bikomeje kubera intangarugero imiryango itari mike hano mu Rwanda. Umubano mwiza w’uyu muryango ukunze kugarukwaho na benshi akaba ari nayo mpamvu YEGOB twifuje kumenya neza ikibatsi cy’imbarutso yawo.

Tom Close n’umugore we, Tricia

Nkuko umwe mu nshuti ya hafi y’umuryango wa Tom Close utifuje ko dutangaza amazina ye yabitangarije YEGOB, yatubwiye ko umubano mwiza wa Tom Close n’abagize umuryango we ufite isoko y’urukundo rw’umwimerere rwa Tom Close n’umugore we ndetse yanongeyeho ko mbere yo kubana n’umugore we, Tom Close yamuterese igihe kingana n’imyaka igera kuri ine yose bakamenyana neza nyuma bakaza gukora ubukwe, aha hari mu mwaka wa 2013. Yongeyeho ko nyuma yo kubana kwabo, bakomeje kugaragarizanya ubudahemuka n’urukundo rudasanzwe ari narwo bagifitanye magingo aya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James yongeye kwibasirwa n’abafana be, dore ibyo bamubwiye noneho!

Nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu, Anita Pendo yishimiwe n’abafana be kubera imiterere ye mishya (amafoto)