in ,

Dore inkuru ishimishije gusa ariko nanone iteye agahinda ku bafana ba Arsenal

Abayobozi b’ikipe ya Arsenal barishimira ko ikipe yabo ihageze mu bijyanye n’imitungo aho baza ku mwanya wa kabiri mu makipe yinjizza menshi ku mugabane w’Iburayi gusa ariko abantu bakaba bibaza ayo mafaranga icyo ayimariye.

Arsène Wenger ne voit pas beaucoup de grands joueurs débarquer à Arsenal
Wenger yagiye avuga inshuro nyinshi ko nta mafaranga afite yo kugura bakinnyi yifuza

Nkuko ikinyamakuru Mirror kibivuga ikipe ya Arsenal yinjije miliyoni 259 z’amayero ikaba iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Manchester United yinjije miliyoni 262. Ibi rero bikaba ari inkuru nziza kubafana ba Arsenal, gusa ariko nanone igiteye agahinda kikaba ari uko abafana biyikipe bakomeje gutegereza ko Arsenal yagura umukinnyi ukomeye wo ku rwego mpuzamahanga ariko amaso yaheze mu kirere.

Arsenal rero ikaba yarakomeje kugenda yitwaza ko nta mafaranga ifite yo kugura bakinnyi bakomeye gusa ariko imibare yo siko ibivuga kuko ukurikije ibyo Mirror ivuga Arsenal iza imbere y’amakipe y’ibigugu nka za Real Madrid ndetse na Barcelone ariko ikanga igakomeza kwigurira abakinny baciriritse.

Ivan Gazidis, umuyobozi wa Arsenal, akaba yasobanuye ko ubu bari gutegura ikipe yazajya itwara ibikombe ku buryo abafana bayo bakongera bagaterwa ishema no kuba bayifana.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BIRABABAJE :Nyuma yo kwambara impenure uyu munyarwandakazi yagize umusazi umugira Inama

Ntibisanzwe: Iyumvire itegeko ritangaje Pep Guardiola yahaye abakinnyi ba Manchester City