in

Dore udukoryo n’ibitego byaranze umukino wa Clasico aho Cristiano Ronaldo yaraye ahasheje itsinzi Real Madrid ku kibuga cya Fc Barcelone (amafoto)

Ku munsi w’ejo saa mbiri n’igice ku masaha ya hano I Kigali nibwo I Camp Nou hatangije umukino wahuje ikipe ya Fc Barcelone na Real Madrid muri championat yomu gihugu cya Espagne La Liga.

clasico
Cristiano arekura ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya Real Madrid

Mu mukino waranzwe ahanini no kuvunana cyane, ikipe ya Real Madrid niyo yabashije kwegukana itsinzi iyiheshejwe na Cristiano Ronaldo mu minito yanyuma y’umukino bityo ihagarika urutonde rw’imikino 39 yose Fc Barcelone yari imaze idatsindwa.

Ubusanzwe umukino wa Clasico ni umukino uba utegerejwe cyane kubera guhangana kw’ikipe ya Fc Barcelone na Real Madrid ndetse akenshi uyu mukino ukunze kuba aya makipe yombi yenda kunganya amanita kuburyo uba ufite agaciro gakomeye cyane, gusa ku musni w’ejo siko byari bimeze kuko umukino watangiye ikipe ya Barca irusha Real amanota 10 yose byumvikana ko ubu kuba haba ibitangaza ikipe ya Barca yizeye kuba izatwara championat yo muri espagne 2015-2016.

Nubwo bwose uyu mukino nta gaciro kanini wari ufite ku bijyanye na championat y’uyu mwaka, wari utegerejwe cyane kuko ariyo clasico yambere yari ibayeho kuva Zidane yatangira gutoza ikipe ya Real Madrid, abantu rero bakaba bari batagereje kureba uburyo Real ya Zidane iza ku byitwaramo dore ko Clasico yaherukaga Barca yari yanyagiye Real bine ku busa.

Zidane rero akaba yaraye atashye yishimye cyane kuko abasore Karim Benzema ndetse na Cristiano Ronaldo baraye babashije kumuhesha insinzi mu gihe nayamra ikipe ya Fc Barcelone ariyo yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa 56 w’umukino ubwo Gerard Pique yatsindaga igitego cy’umutwe kuri corner, Benzema akaza kucyishyura ku munota wa 63 w’umukino naho Cristiano Ronaldo nawe aza guhesha Real insinzi ku munota wa 84 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Gareth Bale.

Hagati aho muri uyu mukino hakaba hagaragayemo amakosa ku basifuzi aho nko mu gice cya mbere Sergio Ramos yateze Lionel Messi imbere gato y’urubuga rw’amahina ariko umusifuza arabyirengagiza naho mu gice cya kabiri umusifuzi akaba yanze igitego cya Gareth Bale cy’umutwe yari atsinze ku mupira mwiza wa Cristiano Ronaldo.

Dore amafoto yaranze uwo mukino:

 

Ivan Rakitic ahanganye na cristiano Ronaldo
Benzema atsinda igitego cyo kwishyura
Cristiano yatsinze igitego ku ishoti ryanyuze hagati y’amaguru ya Bravo
Abakinnyi ba Real barimo bishimira igitego cya Cristiano

Dore video y’ibitego by’uwo mukino:

https://www.youtube.com/watch?v=5XfAgKfwSVA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu Cristiano Ronaldo yakoze byafashwe nk’ikimenyetso simusiga ko ashaka kuva mu ikipe ya Real Madrid (impamvu)

Shekinah DramaTeam bateguye umugoroba w’isanamitima mu rwego rwo guhumuriza ababuze ababo muri Genocide