in ,

Dore uko kugeza ubu byifashe muri Tour du Rwanda

Bonaventure Uwizeyimana usanzwe akinira ikipe ya Club Benediction y’i Rubavu, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bavaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera berekeza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.2 .

Uwizeyimana yageze i Rwamagana akoreshe 2:16’28” mu rugendo rutari rworoshye na busa kuko rwaranzwe n’imvura ikomeye ubwo abasiganwa bari barenze mu Mujyi wa Kigali batangiye kwinjira mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Intsinzi ya Bonaventure Uwizeyimana nta kintu kinini yigeze ihindura ku rutonde rusange kuko Areruya Joseph ufite umwenda w’umuhondo yawugumanye dore ko yaje ku mwanya wa gatandatu arushwa amasegonda abiri n’uwa mbere ariko anganya ibihe n’abandi bose bari imbere ye. Uwa kabiri ku rutonde rusange, umunya-Eritrea, Eyob Metkel we yaje ku mwanya wa karindwi anganya ibihe na Areruya Joseph.

Kugeza ubu, Areruya Joseph aracyari imbere kuko hagati ye n’umukurikira ku rutonde rusange, harimo intera y’amasegonda 38”.

Barindwi ba mbere muri iyi etape

1. Bonaventure Uwizeyimana: 2:16’28”
2. Hamza Yacine: 2:16’30”
3. Avila Edwin: 2:16’30”
4. Debretsion Aron: 2:16’30”
5. Ukiniwabo Rene Jean Paul: 2:16’30”
6. Areruya Joseph: 2:16’30”
7. Eyob Metkel: 2:16’30”

Aka gace ka Nyamata- Rwamagana ni ubwa mbere kabayeho mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009. Ni agace gatangira mu muhanda utambika ariko abakinnyi baraza kuzamuka udusozi dutatu tunatangirwaho amanota harimo ak’i Gahanga kari ku ntera ya kilometero 19,9; aka Kicukiro mbere yo kugera ku isoko kareshya na kilometero 25,7 ndetse n’aka Musha mbere yo kwinjira muri Rwamagana kari ka kilometero 72,7.

Abasiganwa bahagurutse saa 10:30” bakora urugendo rwa kilometero 1,3 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe imbere ya Hotel Golden Tulip i Nyamata. Baraza gusoreza imbere ya Dereva Hotel babanje kuzenguruka inshuro imwe mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero zirindwi.

Tour du Rwanda yatangiye irimo abakinnyi 73 kugeza ubu isigayemo abagera kuri 63 gusa. Mu icyenda bamaze kuvamo harimo bane bananiwe kurangiza agace ka Musanze- Nyamata kuri uyu wa Kane barimo Rougier-Lagane Christopher wa Mauritius; Haylay Kbrom na Redae Tedros b’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie na Oros Samuel wa Dukla Banska Bystrica na Yannick Lincoln w’Ibirwa bya Maurice.

Ninde ushobora kwegukana iri rishanwa

Nk’uko IGIHE gikomeza kibitangza ngo Kuva Tour du Rwanda 2017 yatangira umwenda w’umuhondo umaze guca mu maboko y’abakinnyi batatu, Nsengimana Jean Bosco wawambuwe na Areruya Josep, ugakomereza mu maboko ya Simon Pellaud gusa kugeza kuri uyu munsi wa gatandatu w’irushanwa, uri mu maboko ya Areruya Joseph.

Uyu musore w’imyaka 21 ni na we uhabwa amahirwe yo kuza gusesekara ku ivuko i Rwamagana aho yigiye kunyonga igare ari uwa mbere cyangwa akaba yaza mu bahafi cyane kugira ngo akomeze gucungana n’amasegonda 38 arusha Eyob Metkel umukurikiye bakinana mu ikipe imwe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Ntabwo baza koroherwa na Ndayisenga Valens na we uvuka muri aka gace ndetse akaba amaze kwegukana Tour du Rwanda ebyiri gusa muri uyu mwaka akaba atarigaragaza kuko atarambara ku mwenda w’umuhondo ndetse akaba nta n’agace na kamwe aregukanamo.

Uretse aba bakinnyi bakomeye n’Ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana irimo gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri ariko bikaba ku nshuro ya mbere igiye gusoreza ku gicumbi cyayo, ishobora kuza gukora cyane ku basore bayo bakiri bato barimo Tuyishimire Ephrem, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Hakiruwizeye Samuel na Uwingeneye Jimmy baza kuba bigaragariza abafana.

Source : igihe

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless yasubije ku kuba Safi yaba yaramugishije inama ava muri Urban Boys

Reba amafoto agaragaza ubwiza n’umwihariko wa Monaco Cafe, Bar na Restaurant igezweho muri Kigali