in ,

Dore uko kurebana ikijisho hagati ya Trump na Hillary bimaze gufata indi ntera

Ejo nibwo twababwiraga ko abarusiya bavugwaho ko baba aribo bahesheje Trump intsinzi bifashishije ubujura bwo kuri enternet,kuri ubu umunyemari Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 8 Ugushyingo, yanenze bikomeye ibikorwa byo kongera kubarura amajwi harebwa niba Hillary Clinton bari bahanganye atarariganyijwe, ibyo yise ‘gukoresha amafaranga menshi n’umwanya munini ariko ibisubizo bikaguma ari bya bindi’.

Image result for trump donald vs hillary clinton

Trump w’imyaka 70 wo mu ishyaka ry’aba- républicains, yatsinze Hillary Clinton w’umu- démocrate habazwe amajwi y’abagize inteko itora (Electoral College) ihagarariye buri leta aho yagize 290 Clinton akagira 232, ariko bigeze mu kubarura amajwi y’abaturage muri rusange, mu cyumweru gishize byatangajwe ko Clinton yarushaga Trump hafi miliyoni ebyiri.

Itsinda ry’abahanga ryaje gusaba Clinton kutemera ibyavuye mu matora, hashyirwa mu majwi Leta za Michigan, Pennsylvania na Wisconsin aho Trump yatsinze Clinton ku majwi make, bagakeka ko Clinton yaba yaribwe, ari naho havuye gusaba ko amajwi yongera kubarwa.

Trump ntiyumva impamvu Clinton atemera

Kugira ngo ibarura risubirishwemo, abakurikirana amatora ku ruhande rwa Clinton bagombaga gusaba ko amajwi yongera kubarurwa kandi bagatanga amafaranga yo kubikora, bigasabwa muri Wisconsin bitarenze kuwa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, muri Pennsylvania ntibarenze kuri uyu wa Mbere tariki 28, naho muri Michigan ntibarenze kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Ni nako byagenze kuko kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize, kuko Komisiyo y’amatora muri Wisconsin yemeye ko amajwi yongera kubarurwa n’ubwo Clinton ubwe ataragira ijambo abihingutsaho.

Muri Wisconsin, Perezida w’ishyaka rirengera ibidukikije nawe wari umwe mu bakandida, Jill Stein wabonye ijwi 1%, aheruka gutangaza ko yamaze gukusanya amafaranga yo gukoreshwa mu kongera kubarura amajwi, aho mu cyumweru yari agize miliyoni $2.5.

Trump yabyise “Amayeri ya Green Party yo kuzuza amafaranga mu mitamenwa yabo basaba ibintu bidashoboka byo kubara amajwi biri kwiyungwaho n’imyigaragambyo yatsinzwe nabi kandi igacibwa intege.’’

Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, yakomeje agira ati ‘‘Ubwo Aba- démocrate bibeshyaga ko bagiye gutsinda, basabye ko ibiva mu matora byakirwa. Ubu siko bikimeze. Hillary Clinton yemeye ko yatsinzwe ubwo yampamagaraga ngiye kuvuga ijambo ry’intsinzi nyuma y’uko ibyavuye mu matora byari bimaze kumenyekana. Nta na kimwe kizahinduka.’’

Trump yashinje Clinton gusobanya imvugo

Mu mvugo ikarishye, Trump yagarutse ku mvugo za Hillary Clinton mu biganiro mpaka byabanjirije amatora, harimo izo kuwa wa Gatatu tariki 19 muri Kaminuza ya Nevada mu Mujyi wa Las Vegas.

Ati “Hillary ubwo navugaga ku gutinda kwemera, yaravuze ngo “Biteye ubwoba. Ntabwo ariko demokarasi yacu iteye. Bimaze imyaka igera muri 240. Twagiye tugira amatora mu mucyo no mu bwisanzure. Twagiye twemera ibyavuyemo n’ubwo byaba bitadushimishije, kandi ni nabyo bikwiye kwitegwa ku muntu wese uri mu kiganiro mbere y’itora rusange.’’

Clinton ngo yaje no kuvuga ngo “tugomba kwemera ibivuye mu matora tukareba imbere, Donald—Trump agiye kuba Perezida wacu. Tugomba kumwumva tukamuha umwanya akayobora.’ Trump yakomerejeho ati “Umwanya munini n’amafaranga menshi bigiye kugendera-ibisubizo bibe bimwe! Birababaje.’’

Mu cyumweru gishize, umu- démocrate Hillary Clinton, yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru, aho byavugwaga ko ibarura riri gukorwa hitawe ku ijwi rya buri muturage watoye, ari kuza imbere ya Donald Trump wamaze kwemezwa nka Perezida, ku buryo yari ari no kumurusha miliyoni 1.82 z’amajwi, byongera impungenge ko yaba yaribwe amajwi, bamwe bakavuga ko amajwi yongeye kubarurwa hari ubwo yakwigaranzura Trump.

Ibyo nabyo Trump yabiteye utwatsi, asa n’ushimangira ko nta hantu na hamwe Clinton yigeze amutsinda binyuze mu mucyo haba muri Electoral College cyangwa habazwe ijwi rya buri muturage.

Ati “Uretse kuba naratsinze muri Electoral College mu buryo bukomeye, nanatsinze mu matora y’abaturage uramutse uvanyemo miliyoni z’abatoye binyuranije n’amategeko. Byagombaga koroha kurushaho gutsinda muri ayo matora y’abaturage kurusha mu nteko itora iyo nza kwiyamamaza muri leta eshatu cyangwa enye aho kujya muri 15 nasuye. Nagombaga gutsinda mu buryo bworoshye kandi budasubirwaho (Gusa leta nto zaba zibagiranye.)’’

“Habayeho kwiba amajwi gukomeye muri Virginia, New Hampshire na California – none kuki byo itangazamakuru ritabivuga? Ni ukubogama gukomeye – Ni ikibazo gikomeye!”

Nubwo hari kubarurwa amajwi, byitezwe ko nta kizapfa guhinduka, kuko Trump yanatangiye gushyiraho ubuyobozi bushya, inzibacyuho ikaba ikomeje.

Biteganyijwe ko amatati ashingiye ku matora agomba kuba yarangijwe byihutirwa, amajwi y’abatoye bose akohererezwa Perezida wa Sena ya Amerika, ari we uzayafungura ku itariki 6 Mutarama akayasomera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, akemezwa, umukandida watowe akemezwa bidasubirwaho, we na Visi Perezida we bakarahirira inshingano zabo kuwa 20 Mutarama.

Abashyigikiye Clinton baracyahanyanyaza ngo barebe ko yakwigaranzura Trump kuko batumva uburyo batsinzwemo amatora

Donald Trump akomeje kutoroherwa no kwicara muri White House

Donald Trump yatangiye kubwirwa amabanga yose nk’Umukuru w’Igihugu

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka irindwi irashize umunyarwandakazi Sonia Rolland yumvira uburyohe bw’urukundo mu gituza cya Jalil Lespert

Birababaje: Dore abakinnyi bakomeye batazakina umukino ukomeye wa mbere ku isi EL Classico