in ,

Dore uko urukundo rwa Anita Pendo rugeze aharyoshye

Duherutse kubabwira uko Anita Pendo yabonye undi mukunzi gusa agikomeje kwirinda gutangaza ndetse ngo agera naho amuhisha zimwe mu nshuti ze zo kwizerwa ariko akabikora kugira yirinde ko byagera mu itangazamakuru,ubu amakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza neza ko urukundo rwa Pendo n’uyu musore rukura buri munsi ndetse ngo birenze uko abantu babitekereza dore ko ngo batangiye guhana impana.

jaoaakaja-horz

Tuganira n’umwe mu nshuti za Pendo utifujwe ko izina rye ritangazwa yabwiye YEGOB.RW ko Anita  yemerera inshuti ze zirimo n’abo bakorana ko afite umukunzi gusa ngo akirinda kwerura izina rye ,yirinda ko byagera mu itangazamakuru gusa kandi  n’ubundi kubitangaza  ngo niho bishya bishyira.

Ati” Yarahindutse,ubu akanyamuneza yahoranaga  kikubye kabiri, ndetse nzi neza ko baherutse gusohokana ariko usibye no gusohokana n’uyu  musore, yanamuhaye impano ..mbese ibyabo bigeze kure ariko Anita  ….urukundo rwabo rurakura uko bwije n’uko bucyeye ariko bikaba mu ibanga rikomeye”

https://www.instagram.com/p/BL1cvVPgoJK/?taken-by=pendoanita

Uburyohe bw’urukundo rwa Anita n’umukunzi we akomje kwirinda gutangaza,ntabwo kubwihererana bimukundira kuko nawe ubwe ashiduka yabisangije abasaga ibihumbi 36 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ndetse aherutse gushyiraho amagambo agira ati”iyo umugore akunzwe byuzuye ahinduka uwo yahoze ari we ukubye incuro cumi”

https://www.instagram.com/p/BLvQtufg7Cu/?taken-by=pendoanita

Ibi byaje bikurikira indirimbo ” Ntawundi ” ya Umutare Gaby  yuzuye amagambo asize umunyu Anita  yatuye uyu musore akoresheje instagram ndetse nayo yaje ikurikira amagambo ya Anita ubwe agira ati” ndi wa mukobwa uhora afite telefone mu ntoki  ………n’umusore umwe mu ntekerezo ”

https://www.instagram.com/p/BLq_3QEg4q9/?taken-by=pendoanita

 

 

 

 

https://www.instagram.com/p/BLqAEpJgU1-/?taken-by=pendoanita

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Icyemezo Atletico Madrid ifashe cyaciye intege kinahangayikisha Manchester United

Dore couple z’abastar nyarwanda ziri guca ibintu muri Showbiz muri iyi minsi (amafoto)