in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi Pep Guardiola yifuza kugura n’akayabo yiteguye kubatangaho (amafoto)

Kuva yagera mu ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola akomeje kugenda anyuzamo umwenyo yirukana abakinnyi adashaka ari nako ashaka abandi abasimbuza.

Image result

Ubungubu rero bikaba bivugwa ko Guardiola yamaze guhabwa miliyoni 150 z’amapound kugirango azagure abandi bakinnyi yifuza muri mercato yo mu kwa mbere. Abo bakinnyi Pep yifuza ubu si benshi cyane kuko ni abakinnyi batatu kandi ayo ma miliyoni azayabamariho yose.

Nkuko Goal ibitangaza rero ngo Pep arifuza kugura myugariro wa Juventus ariwe Leonardo Bonucci kuri miliyoni 60, izindi miliyoni 40 z’amapound ngo uyu mugabo yiteguye kuzitanga kuri Hector Bellerin, umusore ukinira ikipe ya Arsenal, naho miliyoni 50 zizaba zisigaye zo ngo azazitanga mu kugura rutahizamu wa Borussia Dortmund ariwe Pierre Emerick Aubameyang.

Image result
Leonardo Bonucci ufite imyaka 29 y’amavuko
Image result
Hector Bellerin ufite imyaka 21 y’amavuko
Image result
Aubameyang ufite imyaka 27 y’amavuko

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Wenger azava muri Arsenal vubaha

Biteye Isoni n’agahinda! Irebere uburyo umukinnyi ukomeye ku isi yipfishije mu mukino hagati kugira acike Police (video)