Loading...

Dore urutonde rw’abakinnyi utari uzi ko babaye abasirikare

Eric Cantona

Uyu mugabo benshi bamenye mw’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa,yabaye mu gisirikare muri 1984 ubwo yari amaze amezi make cyane atangiye gukina ruhago bya kinyamwuga mw’ikipe ya Auxerre.Yabaye mu gisirikare imyaka 2 nubwo ntacyo byamumariye kuko yari umukinnyi urangwa na displine nkeya cyane aho yahanywe inshuro nyinshi na federasiyo ya Ruhago mu Bwongereza agikinira Manchester United

Gary Holt

Uyu mugabo wakiniye amakipe nka Norwich City n’ayandi,yabaye mu gisirikare ndetse aba n’umwe mu basirikare bakomeye cyane mu gisirikare cy’ubwongereza.Yaje no guhera mw’ikipe ya gisirikare ngo agere mu ya Stoke City ikina shampiyona y’Ubwongereza.

Bruce Grobbelaar

Uyu mugabo wakiniye amakipe menshi akomeye harimo n’iya Liverpool,yabaye umusirikare mu gihugu cya Zimbabwe ubwo habaga intambara hagati mu baturage (civil war) nyuma gato y’uko iki gihugu cyari cyimaze kubona ubwigenge.

Mohamed Salah

Uyu mukinnyi benshi bazi mu makipe nka Chelsea na Liverpool n’izindi,ubwo yari agikinira Chelsea,havuzwe amakuru y’uko ashobora guhita asubizwa vuba vuba mu gihugu cye cya Misiri nyuma y’uko yari yaraciyemo hagati imyitozo yo mu gisirikare cya Misiri nyuma akemererwa ariko ntajyeyo.Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yaje kumusabira ngo agume muri ruhago.




Loading...