in ,

Dore urutonde rw’abatoza Chelsea iri kwiruka inyuma ngo basimbure Antonio Conte

Nk’uko twabibatangarije mu nkuru yacu iheruka ko umutoza Antonio Conte n’ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bari bazanye ubwumvikane bucye,kuri ubu ikibazo gishobora kuba cyarakomeye kuko ikipe ya The Blues yatangiye gushaka umutoza umusimbura.

Umutoza Luis Enrique wahoze utoza ikipe ya FC Barcelone akaba ari umwe mu baje imbere mu bashobora gusimbura uwo umutaliyani utari wuzuza n’umwaka umwe muri iyi kipe ya Chelsea wayihesheje igikombe cya Premier League nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sky sports.

Ubuyobozi bw’iyi kipe n’uyu mutoza baba barapfuye ubutumwa bugufi yohereje Diego Costa amusezerera muri iyi kipe kandi akaba ari no gusaba ibintu byinshi harimo no kuba yavugana n’umuherwe Roman Abromovitch nta wundi muntu bibanje kunyuraho.Icyo bapfuye ariko ahanini nuko yifuje umusore Romelu Lukaku kuri miliyoni 90 ariko Chelsea ikanga kuyatanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kumwereka imiterere y’umubiri we(Amafoto)

Dore impano idasanzwe itegereje Lionel Messi ku munsi w’ubukwe bwe