Loading...

Ese koko abantu bashobora gufatana mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina ?(umva ingero nyinshi z’abo byabayeho)

Abenshi babifata nk’urwenya rwuzuye nyamara zimwe mu nkuru zo gufatana abantu bakora imibonano mpuzabitsina zishobora kuba zifite aho zihuriye n’ukuri.

bavaw2015

“Kujya kwa munganga igitaraganya ntawabyifuza ndetse ntabwo ari ikintu abantu bakundana baba bateganya nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina” aya n’amagambo ya Dr Aristomenis Exadaktylose umaze imyaka 11  akora i Bern, Switzerland.

We n’umufasha kwa muganga babajijwe na BBC niba baba barabonye umugabo wafatanye n’umugore bari mu gukora imibonano mpuzabistina,yahakanye ndetse avuga ko ari imyumvire mike y’abantu.

Ako kanya abantu babiri mu bumvaga iki kiganiro “BBC’s Health Check” bahise batera hejuru bemeza ko babyiboneye n’amaso yabo.

“Ntabwo ari imyumvire mike,byambayeho n’umugabo wanjye ijoro rimwe,icyo gihe yananiwe kuvanamo igitsina,maze ncyeka ko ari imitsi y’igitsina cyanjye yabiteye kuko wenda yaba yegeranye bitewe n’uburyohe numvaga icyo gihe ” ay n’amagambo y’umugore wumvaga icyi kiganiro utashatse ko amenyekana.

Undi mugabo nawe wavuze ko yitwa John yavuze ko yibuka neza igihe  yarafite imyaka 14,hari umugabo w’umunyamerika wafatanye n’umugore bahita bamujyana kwa muganga hutihuti,uyu John akaba aturiye ikibuga cy’indege mu majyepfo ya Londre.

Dr John Dean,umwe mu baganga b’inzobere ku bijyanye n’imikorere y’igitsina,yabwiye BBC ko ubwo ari bumwe mu buryo bubiri budakunze kubaho bw’ikitwa Penis Captuve ifunganywa ifatwa ry’igitsina tugenekereje mu kinyarwanda.

“Iyi bari gukora imibonano hari igihe igistina cy’umugabo kibyimba ndetse n’imitsi y’igitsina cy’umugabo ikegerana ,maze igitsina cy’umugabo kigasa n’igifatwa,ariko nyuma gato biba bishoboka ko amaraso yo mu mitsi y’igitsina cy’umugore ahita akomeza kugenda nk’ibisanzwe bityo umugabo akaba yakuramo igitsina cye” aya n’amagambo ya Dr John Dean asobanura ifunganywa ry’igitsina.

Abenshi mu batunze imbwa bajya baboba zifatana iyo ziri guhuza ibitsina,ibi byo bifite icyo bivuze ku miterere yazo,Peggy Rot umuhanga mu buzima bw’imyororokere ndetse akanigisha mu ishuli rikuru rya Minnesota yavuze ko Imbwa igira agace ku gitsina cyayo kajyamo amaraso iyo itangiye guhuza igitsina na ngenzi yayo,bityo aka gace kuko gahita kiyongera igitsina cyayo gihita gifata mu cy’Imbwakazi.

Dr Dean uvuga ko yaganiriye n’abantu benshi cyane ,ndetse usanga bafite amatsiko akomeye y’uburyo umuntu afatana n’undi iyo bakora imibonano mpuzabistina ,atandukanya Penis captuve na vaginismus (ijyanye n’uko imitsi y’igitsinagore yiyegeranya ntabushacye abigizemo,ku buryo atabasha gukora imibonano.

Hari ingero nyinshi zagiye zikwiragira ku isi hose z’abantu bagiye bafatana basambana, mu gitabo cya Geoffrey de La Tour-Landry ,cyasohotse mu mwaka 1379 yavuze uburyo hazanwe  mu rusengerero abantu babiri bambaye,bari bafatanye,ngo ibitsina byari byanze gutandukana,gusa kubw’amasengesho baje gufatanuka ariko bategekwa kugaruka gusenga bakamara iminsi itatu ,banahanana(bakubitana) imbere y’ikoraniro.

F Kraupl Taylor mu gitabo cye Review cyasohotse 1979 nawe yatanze urugero rw’abantu bari batuye i Warwas ,bafatanye nyuma bikaza kuba ngombwa ko umugore aterwa ikinya kugira barekurane,ariko n’ubundi ku munsi wakurikiyeho bombi bishwe barashwe kuko ngo bahise barwara mu mutwe ku buryo bukomeye.

Ingero ni nyinshi cyane,mu gitabo The Sexual Life of our Time cya Iwan Bloch yavuzemo umugore n’umugabo b’i docks ,Bremen, mu Budage nabo bafatanye kugeza ubwo hitabajwe abaganga.

Gusa ntabwo biba i Mahanga gusa kuko no muri Zimbabwe habonetse umugore urega umukunzi we,ko yamurogesheje akaza gufatana n’uundi musore kandi batarasezeranye,icyo gihe akaba yaravuga ko ishyari ariryo ryamuteye kurengera ashaka no kumucunga ku buryo akoresha ibice by’ibanga bye,hiryaha aha muri Kenya BBC ivuga ko umugabo waciye inyuma undi mugabo maze afatana n’umugore wabandi n’uko asabwa gutanga amashiling 20,000 kugira abashe kurekurana n’uwo mugabo arabyemera ahita yirukankira kuyabikuza.ngayo nguko.




Loading...