Ese koko Cristiano Ronaldo yaba yabengutse Kendall jenner?

Ku italiki ya 21 nibwo cristiano Ronaldo,rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yakanze kunze ifoto umunyamideli Kendall Jenner yari ashyize kuri instagram n’ukuvuga yakanze  “like”,akimara kuyikunda ndetse akabigaragaza ibinyamakuru byinshi byanditse ko uyu murumuna wa Kim Kardashian yaba ari mu nzira yigarurira umutima w’uyu musore udafite umukunzi kuva yatandukana na Fanny Neguesha mu ntangiriro za 2015.

ckenHollywoodlife ivuga ko Harry Styles umwe mu baririmba muri One Direction ,ari nawe umaze iminsi abyumva kimwe n’uyu mukobwa ngo ntiyafuha na gato mu gihe Cr7 yaba asohokanye na Kendall kuko abizi ko Kendall ari mwiza kandi ashobora gukurura umusore uwo ariwe wese.

Cr7 ari wenyine nta mukunzi afite kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize ,aho yandukanye na Irina Shayk, wamushinjaga kumuca inyuma incuro nyinshi kandi ntanabihishe,ntawe byatungura rero aramutse yiyegereje Kendall kuko afite igikundiro ndetse siwe rurangiranwa muri sport wa mbere waba amukunze kuko n’umwe mu basiganwa ku mamodoka ,Lewis Hamilton yakundanye na Kendall igihe kitari gito

Loading...