in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Faustin

Amazina

Faustin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini. Risobanura ngo ‘unezerewe’.

Bimwe mu biranga ba Faustin 
Faustin ni umuntu utajya wicara hamwe buri gihe usanga hari ibintu arimo gukora.
Ni umuntu wita ku bantu no kubaragarariza urukundo, aba yumva ko mu buzima ari icyo kiba gikenewe kurusha ibindi.

Akunda umutekano cyane, kuko ari umunyamahoro yanga icyamuhungabanya.
Ni umuntu ugirwaho ingaruka n’impinduka cyane, ibije byose bituma areka ibyo yari yiyemeje gukora akongera gutangira bundi bushya.

N’ubwo yiha gahunda nyinshi, usanga izigerwaho ari mbarwa. No mu rukundo, iyo abonye hari abandi bamushaka areka uwo bari bari kumwe akigendera.

Iyo akiri umwana, aba yifuza kurindirwa umutekano ku buryo ntacyamuhungabanya, ababyeyi baba bagomba nko kumuherekeza mu myidagaduro kugira ngo abashe gukura atigunga.

Aririnda cyane ngo hatagira uwo bahurira mu makimbirane kuko usanga yanga ikintu cyamukomeretsa.

Faustin akunda kuganira ndetse akenshi usanga abantu bamugisha inama, kubera ukuntu asa n’utuje abantu baba bamubonamo ibisubizo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Delphina

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Amanda