in , ,

Frank Ntilikina yaraye atunguye abantu akubita Lebron James nyuma yuko yihaye kumusuzugura bikomeye

Frank Ntilikina wabaye umunyarwanda wa mbere ukina muri NBA yaraye atanguye bantu bareye umukino wahuje ikipe ya New York Knicks (ariyo akinira) na Cleveland Cavaliers ya Lebron James ubwo yateje impagarara hagati mu mukino ashaka kurwana na Lebron James (ufatwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri iki gihe).

Mu gihe agace (Quarter) k’uyu mukino karimo kagana ku musozo, Lebron akaba yateye Dunk maze Ntilikina agiye gufata umupira ngo bakomeze bakine Lebron aramwitambika nuko Ntilikina niko kumukubita inkora amusunika ngo yegereyo Lebron nawe akomeza kumuhagara hejuru bigaragara ko yamusuzuguye cyane maze Ntilikina ahita yumanuka asunika Lebron amwegezayo umukino uhita uhinduka akaduruvayo biba ngombwa ko uhagarikwa.

Abakinnyi ba Knicks bakaba bahise baza gushyigikira Frank Ntilikina ari benshi nabafana bayo (doreko bakiniraga ku kibuga cya Knicks) nabo bahita bongera urusaku bagaragaza ko bashyigikiye Ntilikina. Abanyamakuru nabo bari bari kogeza uwo mukino bakaba batangajwe n’uburyo Ntilikina yihagazeho imbere ya Lebron bashimangira ko bigaragaza ko yifite ikizere nubwo akiri muto cyane.

Umukino ukaba warangiye Cavaliers itsinze Knicks amanota 104 ku 101.

Enes Kanter yahise yitambika hagati ya Lebron na Ntilikina

 

Ntilikina arimo yisobanura imbere y’umusifuzi w’umukino

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba kimwe mu bigoye umunyamideli Kate Bashabe akora kugira abashe kugira  imiterere y’umubiri itera  abasore bamwe kwivamo nk’inopfu (+video)

Safi Madiba ft. Meddy – GOT IT