in ,

Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo “No Other God” ahamya ko Imana ariyo nkuru kandi isumba byose

Umuhanzikazi Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo ye ya kabiri yise “No other God” ahamya ko Imana ariyo nkuru kandi ko isumba byose. Iyi ndirimbo ya kabiri ya Gracious Gra3ce yise “No other God” ije ikurikira iyitwa “Wa Musozi” yakoze ku mitima ya benshi.

Gracious Gra3ce

Mu kiganiro kirambuye Gracious Gra3ce yagiranye na YEGOB, twatangiye tumubaza icyamuteye kuririmba iyi ndirimbo adusubiza mu magambo agira ati: “Natekereje ukuntu Imana ari nkuru kandi isumba ibindi bintu byose twabasha kubona cyangwa gutekerezaho. Nanditse indirimbo kugirango nibutse abantu ko Imana ari nziza kandi nta rindi zina risumba izina ry’Imana ishobora byose. Ikindi, ni ugusubizamo abantu ibyishimo n’amahoro kumva ko bakunzwe n’Imana kuva cyera bataranayimenya. Amwe mu magambo ari mu ndirimbo avuga ngo “No Other God can mend broken hearts, heal our pain save our souls, only you the name above all names” aya magambo asobanuye “Nta yindi Mana ikiza imitima ikomeretse, idukiza imibabaro, uretse wowe zina risumba ayandi. Ubu ni ubutumwa bwongera kwibutsa ko ibyo bakeneye byose ari Imana isumba byose yonyine ibasha kugira icyo ibikoraho kandi ari Imana nziza. Ni indirimbo yongera gusubizamo umuntu umunezero n’amahoro kumva ko ufite Imana isumba byose yagukunze urukundo ruhebuje utaranayimenya.

Gracious Gra3ce
Gracious Gra3ce

Abajijwe ibijyanye nibyo ateganyiriza abafane be, Gracious Gra3ce yagize ati: “Ndabanza gushimira abantu bose bangaragarije urukundo ku ndirimbo yanjye ya mbere Wa Musozi. Ni ukuri Imana ibahe umugisha, ni umunezero kubona umurimo w’Imana utera imbere. Nanditse indirimbo nyinshi kandi mba nifuza zose kuzijyana muri studio. Sinavuga ngo ni ejo cg ukwezi gutaha, ariko uko nzajya nshobozwa, indirimbo nshya izajya igera hanze kandi ndizera ko izajya ibera umugisha abayumvise. Gufatanya ubuhanzi n’amasomo ntago biba byoroshye ariko dushobozwa byose na Kristo umpa imbaraga niyo mpamvu twizeye ko nibindi bizashoboka nko gukora izindi ndirimbo”.

Gracious Gra3ce

Twagize amatsiko yo kumenya ku bijyanye na video y’iyi ndirimbo tubaza Gracious Gra3ce maze nawe adusubiza agira ati “Urebye umushinga wa video uba ari munini kuko ufata igihe n’ibindi byinshi bijyana na video, kandi ndi umunyeshuri, n’amasomo mfite ubu ansaba umwanya munini cyane. Gukora video nabyo biri mu bikenewe, ariko ntago ntekereza ko ari vuba cyane”.

Kanda hano urebe indirimbo ya mbere ya Gracious Gra3ce yitwa Wa Musozi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adi Top by Meddy

Umuhanzi Methuselah yashyize hanze indirimbo ‘Laila umwana wani’ ikoze mu njyana nyarwanda – YUMVE