in ,

Gracious Gra3ce yatangiye muzika ye ashyira ahagaragara indirimbo “WA MUSOZI” – YUMVE

Gracious Gra3ce

Marie Grace Imanariyo winjiye mu muziki akoresha amazina y’ubuhanzi “Gracious Gra3ce” yadusangije byinshi kuri we biri mu byatumye atangira kuririmba ubu akaba yatangiye aririmba mu njyana ya gospel. Ni mu kiganiro kirambuye Gracious Gra3ce yagiranye na YEGOB aho yatangiye atwibwira birambuye ndetse anadusangiza bimwe mu buhamya bwe (testimony).

Gracious Gra3ce

Mu magambo ye bwite, Gracious Gra3ce yagize ati: “Amazina yange ni Marie Grace Imanariyo, nkaba nkunda Imana kandi ndi umukobwa wakiriye Umwami Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Nsengera E.A.R Paroisse ya Kacyiru nkaba ndi umunyeshuri muri kaminuza ubu ngeze mu wa gatatu. Kuva ndi umwana, nakundaga kuririmba ku buryo nakuriye muri Sunday School nkakunda cyane indirimbo. Natangiye kuririmba mfite imyaka 6 nkomeza gukura nzi Imana cyane ko nakuriye no mu muryango ukijijwe. Nkiri muto, nakundaga ikintu cyose kijyanye n’indirimbo, harimo gucuranga, n’ibindi bijyanye n’umuziki uramya kandi unahimbaza Imana. Mu bijyanye no gucuranga, ncuranga piano, guitar, na drums ariko ntabwo ari cyane nk’abandi bahanga dusanganywe mu gihugu. Ndirimba muri groupe zitandukanye ariko mu rusengero mbarizwa cyane muri chorale Coeur Joyeux nkaba narayikuriyemo kuva mu mwaka 2007 kugeza n’ubu ndetse na worship team yacu yo muri English service. Nakomeje gukura nkunda kuririmba ndetse nkunda cyane kumva indirimbo z’Imana z’abantu benshi cyane cyane hillsong, Jonathan McReynolds, Tasha Cobbs, Healing worship ya hano mu Rwanda, Gaby Kamanzi, AimeUwimana, nibenshi! Igihe cyarageze nkandika indirimbo z’ayandi ma groupe mbarizwamo nka Living Praise, ariko nanjye nkagira izanjye nandika ariko nkazibika gusa. Uyu mwaka ugitangira numvaga ko hari indi ntambwe Uwiteka yanteje mukugeza ubutumwa kuri benshi mu ndirimbo. Indirimbo ya mbere yanjye nasohoye yitwa Wa Musozi ikaba ari indirimbo nanditse maze kubona ko hari ibihe umuntu wese ageramo akumva ko gusenga bigoye, kwizera bigoye bitewe n’ibihe umuntu anyuramo hanyuma ugatangira kumva uri kure y’Imana”.

Gracious Gra3ce

Abajijwe ibisobanuro ku izina rye ry’ubuhanzi rigaragaramo inyuguti 3, Gracious Gra3ce yagize ati: “Uretse gukunda umubare gatatu kuva cyera, iriya gatatu irimw’izina ninka symbol (ikimenyetso) yuko nizera Imana imwe mu butatu (Imana Data wa twese, Imana umwana Yesu Kristo, ndetse n’Imana Umwuka Wera.)
Gracious Gra3ce yasangije YEGOB intego ye ya muzika agira ati: “Intego yanjye muri uru rugendo rw’ubuhanzi ntangiye nuko umuntu wese wumvise indirimbo yanjye yagira igihinduka mu buzima bwe koko akumva ko ari indirimbo yari imugenewe”.

Gracious Gra3ce

Gracious Gra3ce kandi yakomeje agira byinshi avuga ku ndirimbo ye Wa Musozi agira ati: “Ndizera ko iyi indirimbo izakora ku mitima ya benshi kandi uyumva wese yongere agira nibura agahe ko kwitekerezaho uburyo abanye n’Imana. Nabona hari ibitagenda neza, yibuke ko dufite Imana igira urukundo rwinshi ihora yiteguye ko tuyisanga ikaduhindurira amateka. Ubu nejejwe no kubona abantu bamwe bagenda bambwira ko hari ibyahindutse nyuma yo kumva Wa Musozi kandi nizera ko n’abandi benshi izabakora ku mitima”.


Gracious Gra3ce yasoje abwira YEGOB ko afite indirimbo nyinshi kandi yizeye neza ko mu gihe cya vuba zizasohoka, yunzemo agira ati: “si aha gusa, mpora nifuza kuzagira abahanzi dufatanya mu ndirimbo nubwo ntaramenya ngo ni bande ariko ni icyifuzo mfite kandi nziko Imana izanshyigikira. Kubifuza kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga, bambina kuri aya mazina akurikira: kuri instagram:@gracious_gra3ce, kuri facebook: Marie Grace Imanariyo, kuri YouTube: Marie Grace Imanariyo.  NDABASHIMIYE KANDI IMANA IBAHE UMUGISHA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

SHEILLA by 2TEN

Uzambabarire by Yverry