in ,

Gukorera indirimbo muri Tanzania kwa Paccy kwagarutsweho n’umuraperi Fighter P

Umuraperi Fighter P mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze yitwa NDAGUHA humvikanyemo amagambo menshi yo kunenga urugendo rwa Paccy rwo gukora indirimbo “No Body” yakoreye muri studio ya WASAFI iherereye mu gihugu cya Tanzania.

Uyu niwe muraperi Fighter P

Uyu muraperi Fighter P yavuze ko kuba Paccy yarataye injyana ya hip hop akajya muri RnB abifata nko kugambanira injyana ya hip hop no gutenguha abakunzi b’iyo njyana muri rusange. Fighter P avuga ko ubushobozi Paccy afite bwo gukora indirimbo yabukuye ku njyana ya hip hop by’umwihariko abafana bayo ari nayo mpamvu akwiriye gukomeza gukora aribo ashimisha.

Kanda hano hasi ubashe kumva no gutunga indirimbo yitwa Ndaguha ya Fighter P yumvikanyemo ayo magambo yo kwibasira urwo rugendo Paccy yakoze.

Ndaguha by Fighter P

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyamamarekazi bikomeye ku isi bikomeje kwamamaza umuco wo kutambara imyenda y’imbere

Ifoto y’umwana wa Knowless Butera yavugishije benshi (yirebe hano)