HANZE

Huddah Monroe yahishuye urukundo rudasanzwe afitiye umusaza ungana nka Sekuru.

Umukobwa w’uburanga buhebuje, Huddah Monroe ukomoka muri Kenya akomeje gutangaza benshi nyuma y’aho atangarije ko yifuza kurongorwa n’umusaza w’umuherwe witwa Chris Kirubi w’imyaka 77 y’amavuko. Umuherwe Chris Kirubi amaze igihe kirekire atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho bitangarijwe mu mwaka ushize ko arimo kwivuza kanseri yo mu rutirigongo, bikaba byatunguranye kuba Huddah yatangaje ko yifuza […]

Umva amagambo ateye agahinda Zari yatangaje kuri nyina umaze umwaka umwe apfuye.

Nyuma y’umwaka umwe, Halima Hassan ubyara umuherwekazi, Zari Hassan yitabye Imana, uyu mugore yatangaje amagambo yuzuyemo agahinda kenshi ubwo yavugaga ko yizeye ko umunsi umwe bazongera guhura. Urupfu rwa Halima rwakoze cyane ku mutima Zari, bitewe n’uko hari haciyeho amezi agera kuri abiri nabwo apfushije umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wakomokaga muri Uganda.Uyu mugore ubu […]

Umunyamideli ufite ikibuno kinini ku Isi yatunguye benshi kubera ibyo agiye kugikorera.

Umukobwa w’umunyamideli witwa Natasha Crown ukomoka muri Sweden uzwiho kugira ikibuno kinini ku Isi yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko agiye gukora ibishoboka byose ngo yongere ingano y’ikibuno cye ngo kuko abona kikiri gito. Uyu mukobwa ukunze kurya Piza ndetse n’ibindi biribwa bituma akomeza kubyibuha,amaze gutakaza akayabo ashaka kongera ikibuno cye, kandi n’ubundi gisanzwe kingana n’umusozi. […]

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yahanishijwe gufungwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Umunyamideli Wema Sepetu wo muri Tanzania wigeze gukundana n’umuhanzi, Diamond Platnumz yakatiwe igihano kingana n’umwaka umwe muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Miss Wema Septu yigeze gufungwa iminsi irindwi muri Gashyantare 2017 gusa aza kurekurwa atangira gukurikiranwa adafunzwe. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018, Urukiko rwa Kisutu […]

Ubusambanyi bukomeje kuvuza ubuhuha mu rugo rwa Oprah n’umugabo we.

Urugo rwa Oprah n’umugabo we Dogo Janja bashakanye akimara gutandukana na Nyakwigendera Katauti, rwatangiye guhuriramo ibibazo bikomeye birimo gucana inyuma.Kuri ubu Oprah akaba ababajwe cyane n’uko uyu mugabo we uzwi cyane mu gihugu cya Tanzania, mu kuririmba indirimbo mu njyana ya Hip Hop,asigaye agaragaraho kuba yarubuye umubano n’umukobwa Dayana bahoze bakunda mbere yo gushakana na […]

Reba igihano gitangaje Zari yahaye abafana be bamwibasiye bamushinja gushaka kwiyegereza Diamond yifashishije urubyaro rwe.

Umunyamideli Zari Hassan yarakajwe bikomeye n’abafana be bamaze iminsi bamushinja gushaka kwiyegereza uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’abana babyaranye, ibi byatumye aha igihano bariya bafana be. Uku kwibasirwa kwa Zari kwaje nyuma y’ubutumwa uyu mugore yashyize hanze yifashishije urubuga rwa Instagram rw’abana be yabyaranye na Diamond (Tiffah na Nillan) aho […]

Umukobwa wa Michael Jackson yeruye ko ari umutinganyi.

Nyuma yo kugaragara kenshi mu mafoto ari kumwe n’abakobwa buri gihe, rimwe na rimwe anasomana nabo, Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson yahamije ko aryamana n’abo bahuje igitsina(abatinganyi). Mu kiganiro yagiranye n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho abafana basaga miliyoni ebyiri, umwe muri bo yamubajije ati ‘Ese mwaba muri abatinganyi’ yamusubije agira […]

Wema Sepetu yakomoje ku burwayi bukomeye yagiye kwivuriza mu Buhinde.

Hari hashize igihe umunyamideli n’umukinnyi w’amafilime, Wema Sepetu wo muri Tanzania atavugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma y’aho mu minsi ishize byamenyekanye ko yagiye kwivuriza mu Buhinde igitaraganya, gusa ntihamenyekane icyo yari arwaye.Kuri ubu uyu munyamideli akaba yavuze ko yari yagiye gushaka urubyaro. Wema Sepetu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku burwayi bwari bumaze igihe bwaramwibasiye, yatangaje ko […]

Davido yaciye amarenga y’uko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we.

Nyuma y’igihe umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, witwa Davido ahishuye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’uburanga buhebuje witwa Chioma Avril kuri ubu akomeje gukora ibikorwa bica amarenga y’uko barimo kwitegura ubukwe mu minsi ya vuba. Ni nyuma y’aho uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya Chioma ndetse yandikaho amagambo agaragaza […]

Zari yagaragaye asomana n’umugabo w’umuzungu bitera abatari bake kumwibazaho bikomeye.

Umunyamideli Zari Hassan yongeye kuvugisha abatari bake bitewe n’amafoto yashyize hanze ari mu bihe byiza ndetse asomana n’umugabo w’umuzungu. Zari abinyujije kuri instagram yatunguye abamukurikira ubwo yashyiraga hanze ifoto arimo gusomana n’umugabo w’umunyamahanga bicyekwa ko atuye muri Afurika y’Epfo nubwo amazina ye atabashije kumenyekana. Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto bamwe bamubajije niba uyu […]