in ,

Hatahuwe ko King James yagiye muri Amerika gusura umukobwa w’ikizungerezi ndetse benda no kurushinga

Muri iyi minsi umuhanzi King James ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha agenda yatangazaga ko agiye mu rugendo rw’akazi ndetse no gufata amashusho y’indirimbo ze zinyuranye. Icyakora magingo aya amakuru ahari ni uko uyu muhanzi yaba yaragiye muri Amerika gusura umukunzi we ndetse bitegura no kurushinga.

King James kuri ubu uri muri Amerika hari ifoto ye yamaze kugera hanze ari kumwe n’inkumi tutabashije kumenya neza iyo ariyo gusa umwe mu nshuti ze za hafi yahamirije umunyamakuru wa YegoB ko iyi nkumi itagaragara neza ku ifoto koko ari umukunzi wa King James uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye gusura ndetse aha bakaba bagomba kuhanogereza imishinga myinshi irimo n’iyubukwe.

King James ubwo yari mu kiganiro kuri radio VOA

Mu minsi ishize ubwo King James yarari kuri radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko indirimbo ziri kuri Album ye nshya zizasobanura byinshi ku rukundo rwe. Amakuru agera ku YegoB ni uko uyu mukunzi wa King James tutabashije kumenya neza amakuru ye arambuye yanamukoreye indirimbo iri kuri iyi Album indirimbo yise “Uri Mwiza”.

king James
Uyu niwe mukobwa bivugwa ko King James yagiye kureba muri Amerika ndetse ngo bamaze igihe bari mu rukundo

Tukimara kumenya aya makuru twifuje kuvugana na nyiri ubwite ngo agire ibyo adutangariza icyakora ntibyadukundira kuko telefone akoresha muri Amerika itacagamo ndetse no kugira ngo uyu muhanzi agusubize ku mbuga nkoranyambaga bikaba bitoroshye cyane ko adakunda kuzikoresha n’ubusanzwe.

Biravugwa ko King James ashobora kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2017 aho azava muri Amerika aza mu Rwanda akazazana indirimbo nyinshi azaba amaze gufatira amashusho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Source: inyarwanda

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’ikizungerezi akoreye Meddy ibintu atigeze akorerwa ukundi mu buzima bwe abura n’amagambo yo kumushimira

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko amafaranga y’agahimbazamusyi FC Barcelone iri guha Lionel Messi yagura Cristiano Ronaldo na Gareth Bale