in ,

Hejuru ya 70% by’Abagize Inteko ya Zimbabwe ‘banduye SIDA’

Byatangajwe na mugenzi wabo Hon Mrs Priscilla Misihairabwi-Mushonga w’ishyaka MDC mu cyumweru gishize ubwo yanengaga ko abagize Inteko ya Zimbabwe bikunda cyane bagahabwa imiti igabanya ubukana ku buntu ariko ntibashyire imbaraga mu kibazo cy’abana basambanywa ari bato cyane bakanduzwa SIDA.

Hari mu cyumweru gishize mu Nteko ya Zimbabwe ubwo bariho banzura ku Itegeko rihana abakoresha abana imibonano mpuzabitsina igamije amafranga, iri tegeko ntiryahise ritorwa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Herard.

Muri Zimbabwe havugwa ikibazo cy’uburaya bukoreshwa n’abana bato bataragira imyaka 10 y’amavuko mu duce tumwe na tumwe mu gihugu. Aba bane benshi ngo banduzwa na SIDA.

Byababaje cyane uyu mugore w’umudepite maze ahita aterura ati “Murabona uburyo abantu twikunda! Ubwo SIDA yatangiraga kudukubita, itangiye kwica abantu, twahise dushyiraho ikigega cya SIDA ngo abantu babone uko bagura imiti igabanya ubukana babashe kubaho ikindi gihe.

77% by’abantu bicaye hano mu Nteko babana na SIDA kandi bafata imiti igabanya ubukana.”

Bagenzi be mu Nteko ngo bahise bajujura ari benshi basa n’abamuhakanya. Maze yungamo ati:

Ni byo, uko ni ukuri. Ntitubasha gufata amafranga macye ngo dushyire ku ruhande afashe bariya bana, kuko ntibikwiye ko twicara hano hariya hari abana b’imyaka umunani icyenda bakoreshwa uburaya buri munsi bafatwa ku ngufu.

Abadepite mu bihe bishize baripimishije ku bushake ngo babe intangarugero ariko nta n’umwe wavuze ibisubizo bye.”

Uyu mudepite avuga ko abenshi cyane mu Nteko ya Zimbabwe babana na SIDA ariko ngo ntibashaka gushyira imbaraga mu guca uburaya bukoreshwa abana b’imyaka umunani cyangwa icyenda.

Avuga ko we na bagenzi be bamwe bagiye hamwe mu hakorerwa ubu buraya bukoreshwa abana bangana kuriya, ibyo babonye ngo ni agahomamunwa, akavuga ko ashobora kumva abatarabibonye ariko ngo abo bari kumwe bo ntiyabababarira mu gihe badashyigikira imyanzuro ikomeye yo kurwanya ubwo buraya.

Bamwe mu badepite bavuze ko niba hari umwe muri bo uhamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu yajya yicwa cyangwa se agakonwa.

Depite  Priscilla we yarongeye ati “Namenye ko abarenga 70% muri iyi Nteko banduye, reka mbabwire ko niba abenshi muri twe baranduye bakaba babona imiti ku buntu, bakwiye no kwirinda gukwirakwiza SIDA. Nk’abagize Inteko dukwiye kuba urugero.”

Byarangiye Inteko imushyigikiye mu byo avuga umushinga w’itegeko urashyigikirwa.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yongeye gushimangira ko ariwe muhanzikazi mwiza cyane kurusha abandi mu Rwanda (amafoto)

Umwiryane muri Urban Boyz niyo intandaro y’amarira ashoka ku matama ya Humble Jizzo